Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane.
Rayon Sports yaherukaga gutsindirwa na Mukura VS igitego 1-0 i Huye yari yakiriye Rutsiro FC, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabereye i Huye.
Umunota wa 18 w’umukino wari uhagije ngo Rayon Sports ifungure amazamu ibifashijwemo n’Umugande Musa Esanu wayitsindiraga igitego cya mbere muri shampiyona.
Ni ku mupira uyu rutahizamu yari acomekewe na Iranzi Jean Claude, arekura umupira uremereye wabanje igiti cy’izamu mbere yo kuruhukira mu nshundura.
Ni igitego cyakurikiwe no gusatira kwa Rutsiro FC y’umutoza Bisengimana Justin yashakaga kwishyura.
Ku munota wa 38 w’umukino Rutsiro FC yashoboraga kwishyura igitego yari yatsinzwe ubwo Hitimana Jean Claude yasigaga ba myugariro ba Rayon Sports, arekuye ishoti riremereye umupira ugarurwa n’umunyezamu Hakizimana Adolphe; awusonze mu izamu ugonga igiti cy’izamu.
Mbere y’aho gato ho byasabye ko myugariro Ndizeye Samuel agarurira umupira washoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura cya Rutsiro FC.
Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa habura ikipe yabona ikindi gitego mu izamu ry’indi.
Gutsinda Rutsiro byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 29 inganya na Mukura VS ya gatatu.
Mu yindi mikino: Police FC yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-0, Etincelles FC na Bugesera FC zigwa miswi 0-0.


