Musanze: Abajura bafashwe babaga ihene bibye, batambagizwa umujyi bikoreye inyama

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cy’uyu wa 19 Kamena 2020, Nshimiyimana Rajab, umugore we na Itangishaka Wilson bafashwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ubwo babagaga ihene n’icyana cyayo bibye unuturage witwa Kanyamibwa ImmaculĂ©e, babajyana kuri Sitasiyo ya RIB babikoreje inyama.

Amakuru ava mu baturage avuga ko amatungo yibwe Kanyamibwa arimo ihene, icyana cyayo, inkoko n’imishwi zayo mu masaa cyenda y’urukerera. Icyo gihe ngo nyir’urugo ntabwo yari ahari kuko yari arwariye ku bitaro, yahasize umushyitsi n’umwana.

Amakuru y’ubu bujura yemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Mukamusoni Jasmine, watangaje ko babimenyeshejwe mu gitondo. Ati:” Bafashwe ihene zose bamaze kuzibaga.” Amakuru ubwo yatangiye guhererekanwa kugira ngo abajura bafatwe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Muhoza.

Muri aka Karere na none, mu Murenge wa Musanze, umugabo yafashwe yibye ibikoresho birimo televiziyo, radiyo na dekoderi, yiyambitse imyambaro y’abagore. Ibi byabaye tariki ya 27 Gicurasi 2020. Uyu mugabo yafatiwe mu muhanda, asubizwa aho yibye yikoreye ibi bikoresho, nyuma ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Cyuve.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *