Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Remera mu karere ka Musanze, bamaze igihe batitabira amasomo uko bikwiye kubera ikibazo cy’amazi amaze igihe yarabaye ingume muri kariya gace.
Amazi muri kariya gace amaze amezi hafi atatu yaragiye, kubera igikorwa cyo kubaka imiyoboro mishya, n’ubwo na mbere yaho atabonekaga mu buryo buhagije.
Mu ma saa munani yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama, umunyamakuru wa BWIZA yashoboye kugera ku ivomo ry’ahitwa mu Nyamakoma, riherereye nko ku kilometero kimwe uvuye ku Rwunge rw’amashuri rwa Remera.
Kuhagera uvuye ku ishuri bisaba kumanuka agasozi ukagera mu kabande, washaka gusubirayo ukongera kukazamuka, gusa ari na ko uhangana n’ubushyuhe bw’izuba ryakaga ku bwinshi.
Mu Nyamakoma umunyamakuru yahasanze abanyeshuri babarirwa muri 50 biganjemo abo mu mwaka wa gatatu bavomaga amazi, gusa mu nzira iva ku ishuri ijya ku vomo na ho hagaragaraga urujya n’uruza rw’abanyeshuri; mu gihe bakabaye bari mu ishuri bahabwa amasomo.
Abanyeshuri bemeye kuvugana n’iki gitangazamakuru bakibwiye ko mu busanzwe ku ishuri bakoreshaga amazi y’imvura, gusa aho izuba ritangiriye kuva bakaba bamaze ibyumweru hafi bibiri bitanga, kugira ngo bashobore kubona amazi yo gukaraba intoki (mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19), koza ibikoresho ndetse n’ayo gutekesha amafunguro bagaburirwa.
Ni urugendo bavuga ko rubakomereye kuko bibasaba kwigomwa amasomo, kugira ngo babashe kubona amazi.
Mukahirwa Evelyne yagize ati: “Mu kigo hashize igihe kinini nta mazi dufite, byabaye ngombwa ko tuza gushakira amazi hano kugira ngo dukomeze gukaza ingamba zo kwirinda Covid tubona amazi yo gukaraba intoki, gusukura amashuri twigiramo, ndetse n’izindi ngamba z’ikigo.”
Uyu mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri, yakomeje avuga ko kugira ngo umunyeshuri ageze amazi mu kigo bimutwara byibura isaha imwe cyangwa abiri bitewe n’abavomyi yasanze ku ivomo.
Mugenzi we witwa Grâce Nkundimana avuga ko kuba bakora ruriya rugendo bajya gushaka amazi bibabangamira mu myigire yabo, gusa bakaba badashobora kurenganya ubuyobozi bw’ikigo kuko nta yandi mahitamo ahari.
Ati: “Kuri iri vomo mpamaze nk’iminota 40, ibyo nahombye ni byinshi ariko ni ukwihangana. Turifuza kwegerezwa amazi niba baranayafunze bakayarekura.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Remera, Soeur Uwizeyimana Valentine, avuga ko ikibazo cy’amazi mu kigo kimaze amezi abiri, ku buryo banandikiye ubuyobozi bw’umurenge basaba ubufasha gusa amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ati: “n’umurenge twawandikiye ibaruwa tubasaba support (ubufasha) kuko kuvoma amazi mu kabande yo gukarabya abana bagera ku 3,000 ukongeraho n’ayo guteka biradukomereye.”
Uyu murezi yunzemo kohereza abana mu kabande babikoze nk’amaburakindi, ati: “None twabigenza gute? Mu kwirinda COVID-19 tudakarabye byarangira twanduye twese ikigo kigahagarara! Iyo ubuze ay’iburyo ukama ay’ibumoso!”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), cyari cyijeje mu mpera z’Ukuboza amazi aza kuba yabonetse, gusa kugeza ubu akaba ataraboneka.
Twifuje kumenya icyo ikigo WASAC giteganya gukora kuri iki kibazo cy’amazi kinafitwe n’abaturage, gusa ntibyadukundira ko tuvugana n’ubuyobozi bwacyo.






