Umuryango ugizwe n’umugore n’umugabo batuye mu kagari ka Murwa ho mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, uravuga ko ubuzima bwawo buri mu kaga nyuma yo kwemererwa guhabwa amabati na Leta ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare ni bwo BWIZA yashoboye kugera muri ririya rugo rwa Bangiriyinama Gaspard na Ayinkamiye Xavelina.
Bombi baba mu kazu k’icyumba kimwe gafite uburebure bwa metero ebyiri, binagaragara ko gashaje, bakavuga ko bamaze imyaka 24 bagatuyemo.
Winjiyemo imbere biragaragara ko inkuta zako zirimo imyenge, ndetse no ku isakaro ryako biragaragara ko kava, ku buryo uyu muryango utarahiriwe n’urubyaro ukinga umusaya muri kariya karuri biwugoye.
Hagati aho mu kubanza kiri haruguru ya kariya kazu hari indi nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro bigaragara ko imaze igihe yarageze ku mwuzure, gusa ikaba yarabuze ubwasakarwa.
Bijyanye n’uko u Rwanda ruri kwegereza igihe cy’imvura, hari ibyago byinshi by’uko iyi nzu yamaze kumeramo ibigunda yasenyuka.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyi nzu yubatswe n’umuryango wa Bangiriyinama ubifashijwemo n’imiganda y’abaturage.
Umudugudu wa Kabashima Bangiriyinama atuyemo, ni umwe mu yibasiwe n’imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi umwaka ushize, isiga abantu batatu bo mu muryango umwe bahitanwe n’inkangu.
Mu rwego rwo kwirinda ko hari benshi batakaza ubuzima bazize ibiza, Leta yafashe icyemezo cyo kwimura abari batuye mu manegeka ari na bwo na Bangiriyinama n’umuryango we basabwe kwimuka.
Madamu Ayinkamiye avuga ko bubakirwa iriya nzu bari bijejwe amabati n’ubuyobozi bw’umurenge, gusa bikarangira ntayo bahawe.
Ati: “Twarubatse, turangije kubaka dutegereza ko twahabwa isakaro turaheba. Inzu imaze amezi umunani yubatse, urabona urutoki nateye nkimara gusiza ikibanza dore rugiye kwana ibitoki.”
Uyu muturage akomeza avuga ko mu bihe bitandukanye bagiye babaza ubuyobozi (Umurenge na Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage) impamvu batahawe amabati, gusa bakirengagizwa.
Ati: “Twagiye tubaza ubuyobozi bakatwirengagiza, bati nitwihangane ngo icyumweru biraba byaciyemo, ariko bikanga. Ubwanjye Ayinkamiye Xavelina narahagurutse njya ku karere, ngezeyo nsanga cyakora cyo turi ku rutonde, baratubwira ngo nitugende dutwikire amazu yacu.”
Icyo gihe ngo bahura na Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bamwe mu bo bari kumwe inzu zabo zarahirimye.
Yakomeje ati: “Icyantangaje ni uko bohereje amafaranga yo kugura amabati, twebwe ntitwibona ku rutonde baravuga ngo ntabwo turimo, ngo dufite aho tuba.”
Yakomeje avuga ko ibyo kuvuga ko afite aho aba bisa nko kumwikiza, kuko isaha n’isaha inzu abamo yamugwaho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yemereye BWIZA ko ikibazo cy’uriya muturage bakizi, gusa hakaba hagishakishwa amikoro yo kugikemura.
Ati: “Namumenye ari mu bavuvuruye muri gahunda ya Human Security. Turi gushakisha ubushobozi case (ikibazo) cye irazwi.”
Gitifu Twagirimana yabwiwe ko uriya muryango ubabaye cyane, yiyemeza kuwusura ngo ashake uko yawufasha.
Ati: “Turi gushaka amabati yo kumufasha gusakara iyo yubatse nk’uko n’umuganda wagiye umufasha. Turamusura turebe niba iyo acumbitsemo yamutera ibibazo dushake igisubizo cy’aho yaba agiye kuko byo ntibisaba gutegereza.”


Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


