Musanze: Ibisubizo bya muganga ku mwana wiga muri ‘primaire’ wafashwe ku ngufu n’ufite virusi ya SIDA byamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Hamaze kumenyekana ibisubizo bya muganga ku mwana wasambanyijwe ku ngufu n’ufite virusi ya SIDA, ababyeyi b’umwana bariruhukije ko basanze umwana wabo atarandujwe iyi virusi.

Akanyamuneza ni kose ku maso ya Niyibizi Elyseus uzwi aho atuye nka Zakayo, umubyeyi w’umwana w’umukobwa bikekwa ko yafashwe ku ngufu n’uwitwa Maniraguha Wellars uzwi nka Kibisi, usanzwe afite virusi ya SIDA.

Ni  mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

BWIZA yabagejejo inkuru ku ifatwa ry’uyu mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, wari wafashwe ku ngufu ubwo ababyeyi bari bamutumye kwa mukuru we mu gitondo. Ni mu gihe byemejwe na muganga ko yafashwe kungufu n’uyu Kibisi ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse akaba yari asanzwe afata imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi.

Nyuma yo gukurikirana iki kibazo, umwana akajyanwa kwa muganga, ndetse agatangira gufata imiti ituma atandura mu mezi atatu ashize, abaganga basanze uyu mwana nta bwandu afite.

Zakayo yadutangarije ko ibizamini bya muganga nyuma yo gufata imiti k’umukobwa we, byagaragaje ko umwana nta bwandu bwa virusi ya SIDA afite.

Zakayo ati “ Muganga yamusuzumye ku nshuro ya nyuma atubwira ko umwana atandujwe ubwo yafatwaga ku ngufu. Ni inkuru nziza ubu turishimye nyuma kumara amezi atatu ari kunywa imiti tugasanga nta bwandu bwa Virusi itera SIDA. Ubuzima buzakomeza nk’ibisanzwe kuko twari duhangayitse.”

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “ Iyo dusanga yaranduye twari kubyakira ariko dufite intimba ikomeye. Twari kumufasha bisanzwe kugira ngo agumane ibyishimo.”

Ku ngingo yo guhabwa ubutabera ku mwana we wafashwe ku ngufu, Zakayo avuga ko “ N’ubwo ataraburanishwa ariko twizeye ko urukiko ruzamutegeka, ruzakora akazi karwo.”

Uyu mubyeyi agira inama abandi babyeyi kumenya ibyo abana barimo, bahugiyemo bakabacunga, bakabarinda ihohoterwa.

Asaba ko ababyeyi bahita bajyana abana kwa muganga igihe basambanyijwe ku ngufu kugira ngo bafashwe, ingingo avuga ko ariyo yatumye umwana we atagerwaho n’ingaruka zo kwanduzwa indwara Kibisi wamufashe ku ngufu yari afite cyane ko ngo yanamukomerekeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *