Umukuru w’umwe mu Midugudu yo mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, witwa Jean Pierre Bimenyimana, aratungwa agatoki n’umwe mu bagore, ko agurirwa inzoga n’abagabo bifuza abagore bo kuryamana nabo, ubundi akababarangira aho batuye bakajya kubasambanya. Umuturage witwa Nyirabasabose Gaudence wo mu Mudugudu wa Rwinzovu Akagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga ushinja umukuru w’uyu Mudugudu kuba inyuma y’ikibazo cyo gusambanywa ku ngufu bikamuviramo ubuharike. Uyu muturage avuga ko abakobwa bo muri aka gace bibana ndetse n’abagore batagira abagabo, bazengerejwe n’abagabo babasambanya ku ngufu umunsi ku w’undi. Nyirabasabose avuga ko hari umugabo wamwinjiye bitewe n’Umuyobozi w’Umudugudu, akabanza gutabaza uyu muyobozi ariko akamwima amatwi bikarangira yemeye kuba umugore w’uwo mugabo bakabyarana abana bane none yaramutaye yigira muri Uganda. Yatangarije RadioTV10 dukesha iyi nkuru ati “Nk’uwo mugabo yajyaga aha amafaranga Mudugudu akamusengerera inzoga agahita amubwira ngo umugore ariyo jya kumuraza.” Uyu muturage avuga ko na nyuma y’uko uyu mugabo amutaye, Mudugudu yakomeje kujya amwoherezaho abagabo bakamusambanya ariko we akaza kuva muri izi ngeso ndetse agashaka umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bikababaza Umuyobozi w’Umudugudu. Ati “Maze gusezerana n’undi mugabo nanze uburaya, ushinzwe umutekano afatanyije na Mudugudu baraza baravuga ngo simba nasezeranye n’uwo mugabo ngo mba naretse nkajya ndyamana n’abo bagabo ngo uwasinze wese akajya arantahiraho. Ahita aca icyangombwa nasezeraniyeho.” Umukuru w’Umudugudu wa Rwinzovu, Bimenyimana Jean Pierre, yahakanye ibyo uyu mubyeyi avuga byose, avuga ko yishakira kwisabira amafaranga. Yagize ati ” Ntaho mbizi ibyo, ubwo nafata igihe cyo kuvuga ngo nge gufata umuturage muteze abantu bo kumwangiza koko, ibyo nabikora?”

4 Responses
Musanze: Mudugudu aravugwaho kugurirwa inzoga n’abagabo akabarangira abagore bibana ngo bajye kubasambanya
Aya ni amatiku.Ubwo umugabo yaramwinjiye amuhararutswe arigendera none ngo yamutejwe na mudugudu? Ariko genda mudugudu wagorwa! Uziko abagore bamwe bifashemo bajeyi?! Byaramunaniye gusambanywa ku gahato akabyukira kuri RIB koko? Cg nawe yari umwana nka bimwe byo kwa Ndimbati. Mama we nihitiraga nzaba mbarirwa ma!

Muraho ndashaka umukunzi mwiza utarengeje imyaka 25.Murakoze.
Musanze: Mudugudu aravugwaho kugurirwa inzoga n’abagabo akabarangira abagore bibana ngo bajye kubasambanya
Muraho ndashaka umukunzi mwiza utarengeje imyaka 25.Murakoze.