Musanze/Nkotsi:  Bamwe mu baturage bavuga ko inzoga z’inkorano ziteje imyitwarire igayitse

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Midugudu y’Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, baravuga ko hari bamwe mu basore, abagabo n’abagore bamaze gukora ibyo bo bafata nko guta umurongo bitewe no kunywa inzoga z’inkorano ziri muri ako gace zimwe zitwa Kunjakunja.

Bamwe muri aba baturage batangarije BWIZA ko izi nzoga z’inkorano zatumye urubyiruko n’abantu bakuru bahindura imyitwarire.

Umusaza Miruho Evariste ati “ Inzoga zinkorano zirahari. Nugera ku muhanda urabona abambaye amapantaro yenda kugwa ibyo bita poketi banatumura ibitabi. Birirwa aho mu tubari mu Kampala mu isanteri. Izo nzoga zimeze nka zimwe zariho kera zitwa Bareteta.”

Uwitwa Pierre Celestin Rwamirera ati “ Njye sinywa inzoga, ariko mbona abazinywa. Hari ukuntu uwagasomye ashobora kwitwara ariko abagabo n’abasore ba hano basigaye basinda bakiyandarika cyane. Biterwa n’izo nzoga zidasanzwe, bagiye baziha n’amazina erega!”

Protais Twizerimana ati “  Ibyo turabyumva ko zihari. None se ko dutuye mu rutoki? Ibyo njya mbyumva nanjye.”

Umugore wo mu Mudugudu wa Kiruhura utifuje kuvugwa amazina, avuga ko hari n’abayobozi bo mu Kagari ka Bikara bazikora. Ati “ Mutekano wacu ucyuye igihe yarazikoraga bizwi. Uwamusimbuye na we arazikora. Abaturage rero iyo bamaze kuzihaga, bitwara nabi bigayitse, abagore basinze babaye ibyatsi, abagabo n’abasore mbese biba bigaragara nabi. Erega abo niba banatwiba bashaka ayo kujya kugura izo nzoga zababase, ihoterwa mu rugo. Izo nzoga ziteje ibibazo byinshi.”

Aba baturage bahuriza ku kuba izi nzoga zituma haduka ubujura bw’amatungo magufi kuko hari abirirwa bicaye badakora kandi bakeneye kurya no kunywa, abatacyita ku ngo zabo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bikara, Uwase Triphine nta byinshi yashatse gutangaza akimara kumva ko umuvugishije ari umunyamakuru, ati “ Ndi mu nama gusa nta bibazo by’umutekano muke dufite.” Twongeye guhamagara telefoni ye ntiyacamo.

Ibibazo by’ubwumvikane by’inzoga z’inkorano bikomeza kumvikana n’ubwo inzego z’umutekano cyane polisi zidahwema gukora umukwabu mu kuzirwanya. Bamwe bavuga ko bigoye kuzivirira bitewe n’uburyo zungura cyane abazicuruza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze/Nkotsi:  Bamwe mu baturage bavuga ko inzoga z’inkorano ziteje imyitwarire igayitse
    Amakuru acukumbuye ni ingenzi igihe byose.ok

  2. Musanze/Nkotsi:  Bamwe mu baturage bavuga ko inzoga z’inkorano ziteje imyitwarire igayitse
    Amakuru acukumbuye ni ingenzi igihe byose.ok

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *