Musanze: Umugabo akurikiranweho gukubita DASSO

Sangiza iyi nkuru

Kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) iherereye mu Murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiye umugabo witwa Maniriho Jean Damascène ukurikiranweho gukubita umukozi w’Urwego rwunganira akarere mu by’umutekano (DASSO) akamukomeretsa.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Mme Marie Michelle Umuhoza, yabwiza Bwiza.com ko ufunzwe Maniriho akaba akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umuhoza yagize ati ” Akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ku byaha ashinjwa.”

Ku mugoroba wo ku itariki 25 Gashyantare 2020 ni bwo umukozi w’urwego DASSO witwa Maniriho Martin yakubitiwe ahitwa ku Ngagi, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bikarangira akomeretse mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana, yabwiye Kigali Today ko Maniriho yakubiswe ubwo yasabaga abaturage bari bateraniye aho mu gasantere k’ubucuruzi ka Ngagi kujya mu ngo zabo, bijyanye n’ingamba za Leta y’u Rwanda z’uko abaturage basabwa kuba mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe ubugenzacyaha bwasanga Maniriho yaragize uruhare mu gukubita no gukomeretsa uriya mukozi wa DASSO, bwamushyikiriza ubushinjacyaha, yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Ni igihano kigaragara mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *