Musanze: Umunyeshuri uherutse gusoza amasomo muri UR akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 16

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Mugiraneza Leodomir w’imyaka 25 y’amavuko uherutse gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko.

Amakuru yizewe agera kuri Bwiza avuga ko Mugiraneza yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, ku wa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi, mbere yo gushyikirizwa ubugenzacyaha.

Ni nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’ababyeyi b’uyu mukobwa bari basanze Mugiraneza amusambanyiriza iwabo mu rugo.

Amakuru kandi avuga ko Mugiraneza nyuma yo gutabwa muri yombi akiyemerera ko yasambanyije uyu mukobwa, yahise ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu mujyi wa Musanze, mbere y’uko akorerwa dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Ntibyakunze ko Bwiza.com ivugana n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuko Marie Michelle Umuhoza uruvugira atitabye telefone, ubutumwa yandikiwe na bwo ntabusubize.

Mugiraneza Leodomor yaherukaga gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ugushyingo k’umwaka ushize, aho yigaga mu ishami rya Water and Environmental Engineering muri Kokeji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga(CST).

Dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ivuga ko akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Ingingo ya 123 yo mu itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka 20 ariko na none itarenga makumyabiri n’itanu 25.

Iyi ngingo isobanura ko iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *