Umusore witwa Hakizimana Evariste wo mu mudugudu wa Rucyerereza, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, yapfuye yishwe n’amacupa atatu y’urwagwa.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ahagana ku mugoroba.
Nyakwigendera w’imyaka 35 y’amavuko mu busanzwe watundaga itaka yari yategewe na bagenzi kumara amacupa atanu y’urwagwa, gusa akaza gupfa ageze kurya gatatu.
Umuturage wahaye BWIZA amakuru yagize ati: “Bamutegeye ngo kunywa amacupa atanu y’urwangwa, nta mafaranga bari bakamuhaye. Bati’ wayamara?’ Ati’ nayamara’. Arayasomye ageze ku rya gatatu, umuhungu aba aragagaye, baragenda bamurambika ahantu kuri ‘resort’ tugira muri karitsiye yitwa Ikoro, umurambo ni ho bawuvanye bawujyana kwa muganga.”
Amakuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko nyakwigendera Hakizimana yarimo anywera ku kabari k’urwagwa k’ahazwi nko mu Rutooki, ari na ho yanywereye inzoga zamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Ntambara Allan, yemereye BWIZA koko ko Hakizimana yapfuye, gusa avuga ko ibyo kuba yishwe n’intego y’urwagwa atabyemeza.
Ati: “Ku by’amakuru y’umuntu wapfuye byo yapfuye, bamusanze yegamye ku gipangu cy’ahantu bita ku Ikoro, ariko haracyakorwa iperereza; ibyo kuba yishwe n’inzoga ntibiramenyekana. Turacyategereje ibiri buve mu iperereza cyane cyane ibisubizo byo kwa muganga.”
Hakizimana biravugwa ko yishwe n’inzoga mu gihe mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Musanze hakivugwa ubucuruzi bw’inzagwa z’inkorano, cyane cyane izituruka ahazwi nko muri Vunga.
Gitifu wa Muhoza avuga ko mu murenge ayobora hamaze igihe hakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’inkorano, gusa yemera ko bataragera ku kigero cyo kuzica ku kigero cya 100%.
Ati: “Ubu rwose turi mu bukangurambaga bwo kuzirwanya, n’ubwo tutaragira 100%, ariko n’aho zigaragaye tugerageza kwigisha abaturage, ariko ubu ngubu rwose nta bantu bashobora kuzicuruza ku mugaragaro, n’uwabikora yabikora yihishe ariko iyo tumubonye turamuhana.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nemba byo mu karere ka Gakenke, nyuma yo kuwugeza ku bw’ibitaro bya Ruhengeri bagasanga bwuzuye.


