Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku Munsi Mpuzahanga w’Umurimo tariki ya 1 Gicurasi 2020 yatangaje umushinga wo gukora izindi intwaro ziyongera ku modoka z’intambara zitwa ‘Nyoka’ ziteranyirizwa muri iki gihugu.
Uyu Mukuru w’Igihugu, mu nkuru ya Nile Post yavuze ko ari igihe cyo kongera ubwirinzi kandi kuri we ngo birashoboka kuko n’abakurambere bacuraga amacumu. Ati: “Abakurambere bacu bacuraga amacumu. Natwe twakwiyubakira ubwirinzi. Twatangiye kwikorera intwaro z’ubwirinzi ariko tugiye kuzongera mu buryo bwo kwigira.”
Perezida Museveni yibaza ku bushobozi bwa Afurika ku bijyanye no kwirwanaho, ati: “Turi mugabane ki niba tudashobora kwirinda?. Ni gute wagira igihugu kidashoboye kwirinda?”
Uganda imaze imyaka 8 ikora imodoka z’intambara
Mu 2012 ni bwo igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangiye kwiteranyiriza imodoka z’intambara zitwa ‘Nyoka’ yifashishije ibikoresho biva muri Swede. Izi modoka ziteranyirizwa mu ruganda ruherereye mu Karere ka Gisirikare kari mu burasirazuba bw’igihugu.
Uyu mushinga wagenze neza kuko izi modoka zatangiye gukoreshwa, zimwe zoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birimo Sudani na Somalia.
Ingabo za Uganda kandi zatangiye no guteranya imodoka zizimya inkongi y’umuriro, ziteye nk’iz’intambara. Tariki ya 7 Mata 2020, uyu Mukuru w’Igihugu yamurikiye imwe muri izi modoka mu Karere ka Nakasongola.
Museveni yasuye ibikorwa byo guteranya imodoka za Nyoka

2 Responses
Museveni afite gahunda yo gukora intwaro ziyongera ku modoka z’intambara-Amafoto
Uyu mugabo icyo ashaka kuraga Ugandans ni INTAMBARA??? Namenye ko aho kubaka irasenya.Ikindi kandi,namenye ko nubwo yarwanye agatsinda muli 1986,ejo undi nawe azafata intwaro ashoze intambara.It is a viscious cycle.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.
Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.