Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuvana igihugu cye mu bihugu biri muri gahunda ya AGOA.
The African Growth and Opportunity Act (AGOA) ni gahunda y’ubucuruzi Amerika yatangije mu mwaka wa 2000, mu rwego rwo gufasha ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa kugeza ibucuruzwa byabyo birenga 1,800 ku isoko ryo muri Amerika nta misoro bitanze.
Mu cyumweru gishize Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Uganda n’ibihugu bya Niger, Gabon na Centrafrique bizakurwa muri iyi gahunda kubera “guhonyora mu buryo bukomeye uburenganzira bwa muntu bwemewe ku rwego mpuzamahanga”.
Perezida Museveni mu ijambo yaraye agejeje ku banya-Uganda, yanenze Amerika nyuma yo kuvana Uganda muri iriya gahunda, ayishinja “kwiha agaciro gakabije” no “gutekereza mu buryo butari bwo ko ibihugu byo muri Afurika bidashobora gutera imbere bitabonye ubufasha bwabo”.
Yunzemo ati: “Ku birebana na Uganda, dufite ubushobozi bwo kugera ku iterambere no ku ntego z’impinduka, n’iyo bamwe mu bafatanyabikorwa batadushyigikira.”
Amerika yavanye Uganda muri gahunda ya AGOA, nyuma yuko muri Gicurasi uyu mwaka iki gihugu cyemeje itegeko rirwanya abatinganyi, ririmo n’ingingo iteganya igihano cy’urupfu ku bikorwa bimwe by’abaryamana bahuje ibitsina.
Ni itegeko ryateje impagarara ndetse rinatuma Banki y’Isi ihagarika inguzanyo nshya kuri Uganda.
Museveni cyakora yatsimbaraye ku cyemezo cye, ndetse ubwo Banki y’Isi yahagarikaga inguzanyo ku gihugu cye byarangiye ayishinje guhatira Uganda guhindura itegeko, mbere yo gushimangira ko ishobora gutera imbere itanabonye ubufasha bw’iyo banki.


