Museveni yashimiye P. Kagame wemeye ubutumire bwa Gen Muhoozi no kugenderera Uganda nyuma y’imyaka myinshi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru yakiriye ku meza mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, amushimira ku bwo kwitabira ubutumire bw’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo ni bwo Perezida Paul Kagame yageze i Kampala, mu ruzinduko rwihariye yagiriye muri Uganda.

Ni uruzindiko Umukuru w’Igihugu yagiriye muri Uganda nyuma y’imyaka ine adakandagira ku butaka bw’iki gihugu kubera umubano wacyo n’u Rwanda wari umaze igihe kirekire warazambye.

Perezida Kagame yongeye kugenderera Uganda ku butumire bwa Lt Gen Muhoozi wamusabye kwifatanya na we mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko amaze avutse.

Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yaherukaga mu Rwanda mu nzinduko ebyiri zasize we na Perezida Paul Kagame akunze kwita se wabo baciye inzira iganisha ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda no gukemura ibibazo byari byaratumye uzamba.

Muri Werurwe ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda Perezida Paul Kagame yamugabiye inka 10 z’inyambo.

Perezida Kagame akigera Entebbe i Kampala yakiriwe na Gen Muhoozi wari kumwe na Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Jim Muhwezi; mbere yo kwerekeza kuri Perezidansi ya kiriya gihugu aho yakiriwe na Perezida Museveni wari kumwe na Madamu we Janet Museveni.

Gen Muhoozi na bake bo mu muryango wa Perezida Museveni na bo bari bahari.

Perezida Yoweri Museveni mu butumwa yanditse kuri Twitter ye ku mugoroba w’ejo, yavuze ko we na Perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro “byibanze ku bibazo bitandukanye by’umwihariko amahoro y’akarere, umutekano n’ubufatanye.”

Yunzemo ati: “Mpaye ikaze Nyakubahwa Paul Kagame muri Uganda.”

Ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru Perezida Museveni wari kumwe n’abantu ba hafi mu muryango we yakiriye ku meza Perezida Kagame, amushimira ku bwo kwitabira ubutumire bw’umuhungu we.

Ati: “Nyuma nakiriye Nyakubahwa Paul Kagame ku ifunguro ryo guha icyubahiro Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ndagira ngo nshimire Nyakubahwa Kagame ku bwo gusubiza neza ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi ndetse no kuza gusura Uganda nyuma y’imyaka myinshi ataza hano.”

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Uganda abenshi barufashe nk’ikimenyetso ntakuka cy’uko umubano w’ibihugu byombi wamaze gusubira mu buryo nyuma y’imyaka itari mike birebana ay’ingwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *