Museveni yatsinze urubanza yarezwemo gukumira kuri Twitter umufana wa Bobi

Sangiza iyi nkuru

Ishami rishinzwe imanza z’imbonezamubano mu Rukiko Rukuru rw’i Kampala, ryemeje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni afite uburenganzira bwo kuba yarakumiriye kuri Twitter umufana wa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wari wabimuregeye.

Mu minsi ishize ni bwo umufana wa Bobi Wine witwa Hillary Innocent Sseguya, umunyeshuri muri Kaminuza ya Havard muri Amerika, yajyanye Perezida mu nkiko amushinja kumukumira kuri Twitter.

Perezida Museveni yarezwe ari hamwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo n’umuyobozi mukuru muri Polisi ya Uganda, AIGP Asan Kasingye na bo bashinjwe gukumira Sseguya kuri Twitter.

Ku wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi, umucamanza Justice Bushaija yavuze ko amategeko yo muri Amerika Sseguya yagendeyeho arega abarimo perezida Museveni Uganda itayagenderaho, ngo kuko ibihugu byombi bifite imitegekere itandukanye.

Amategeko ya Amerika avuga ko umukuru w’igihugu atemerewe gukumira umuntu runaka umukurikira kuri Twitter, ibituma uwo yabikorera afite uburenganzira bwo kumujyana mu nkiko.

Bushaija yavuze ko Twitter ya Museveni, iya AIGP Asan Kasingye n’iya Ofwono Opondo zikoreshwa na bo ku giti cyabo mu kumenyekanisha ibitekerezo byabo bya Politiki, bityo bose uko ari batatu bakaba bafite uburenganzira bwo gukoresha imbuga zabo uko babyumva.

Yagize ati” Kuba ari imbuga za twitter z’abantu ku giti cyabo, ba nyirazo bafite uburenganzira bwo guhitamo uwo bemera cyangwa bahagarika ku mikorere yazo.”

Yakomeje agira ati”Mu buryo bumwe, nta kintu kinyuranyije n’amategeko kibuza umukozi wa Leta gukoresha urubuga rwe bwite rwa twitter kugira ngo avugane cyangwa agire icyo avuga ku kibazo bwite cyangwa ku kibazo rusange. Ibyo ubwabyo ntabwo byahindura urubuga rwa twitter rwigenga urwa rubanda.”

Umucamanza yanzuye ko uriya mufana wa Bobi Wine atanga ihazabu, ngo kuko nta gihamya cyerekana ko uburenganzira bwe bwangijwe no gukumirwa kuri Twitter na bariya bategetsi ba Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *