Umuhanzi Busingye Gloria uzwi nka Gloria Bugie yacyuriwe n'abatari bake muri Uganda nyuma yo kuvuga ko bishyira hamwe akabakebura, abumvisha ko abaherutse kumunenga ku myitwarire yagaragaje ubwo yahuraga n'umuhanzi Diamond Platnumz barengereye.
Busingye uzwi nka Gloria Bugie, umuririmbyi ukomoka mu Rwanda ariko wamamaye muri Uganda, yarakaje bamwe mu Banya-Uganda kubera imyitwarire bagaragaje ko yagize ubwo yahuraga n'abaririmbyi Diamond Platnumz na The Ben i Kampala.
Nyuma y'ikiganiro, ubwo bafotoranaga na Diamond Platnumz, amashusho ya Gloria Bugie agaragara ashaka kwegera cyane uyu muhanzi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Bamwe mu Banya-Uganda bamunenze, bavuga ko yitwaye mu buryo buteye isoni kandi ko yatesheje agaciro isura y'abahanzi ba Uganda imbere y'umushyitsi wabo.
Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira kuri TikTok Live ku wa 3 Ugushyingo 2026, Gloria Bugie yanenze abamushinje gukozereza Uganda isoni.
Yavuze ko atumva impamvu abantu batamuzi bamugenera uko agomba kwitwara, kandi ko yagombaga gukoresha amahirwe abonye kugira ngo ateze imbere umuziki we.
Yagize ati "Muravuga ngo nabakojeje isoni, mwe n'aba nde? Nimureke kwishyira hejuru.”
Yongeyeho ko umuntu adakwiye gutinya kwiyereka abandi bahanzi bakomeye, kabone nubwo baba batamuzi.
Mu gusubiza, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu muhanzi ari kubazanaho ubunyacyaro bw'iwabo mu Rwanda.
Umwe mu basore witwa George ati " Nta kinyabupfura, amatiku, ntashaka umuvugaho, ni nde wakubwiye ko ikibuno kiririmba? Ari ibyo Nina Roz na Vinka baba barazimye. Muva iwanyu mu Rwanda kukazana ubunyacyaro hano i Kampala, uradushyira hamwe se nkande? Ibyo uzabibwire ikibuno cyawe."
Abenshi bakomeje kwijujutira uburyo Bugie atemeye ko yabasebeje, ahubwo akababwira ngo bigire hino ababwire, ibintu bafashe nko kubasuzugura.

