Muvane aba banye-Congo hano mujye kubarindira iwabo_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yasabye Umuryango mpuzamahanga kureka kwikoreza u Rwanda ikibazo cy’impunzi zo muri Congo, bitaba ibyo zikavanwa mu Rwanda zigasubizwa mu gihugu cyazo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, nyuma yo kwakira indahiro ya Dr Kalinda François Xavier aheruka kwinjiza muri Sena y’u Rwanda.

Kuri ubu igihe kimaze kuba kirekire Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda barebana ay’ingwe, ahanini bitewe n’ikibazo cy’umutwe wa M23.

Ni umutwe umaze amezi menshi uhanganye mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), ibituma Congo idahwema gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruha ubufasha uyu mutwe.

Abategetsi ba Congo kandi bamaze igihe benyegeza imvugo zigaragaza ko abagize M23 ari Abanyarwanda, bityo ko bagomba gusubira iyo baturutse.

Ni ibirego byanasamiwe hejuru n’ibihugu bitandukanye kuri ubu bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda birusaba kureka guha ubufasha M23.

Leta y’u Rwanda ku rundi ruhande ntiyahwemye kugaragaza buryo ki idafite aho ihuriye na M23, ikavuga ko ikibazo uyu mutwe ufitanye na Leta ya Congo ari icyabo ubwabo nk’abanye-Congo bagomba gukemura; ibyo Perezida Kagame yongeye gushimangira kuri uyu wa Mbere.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko aba baturage ba Congo bakomeza kwitwa Abanyarwanda ari abamaze imyaka amagana bahindutse Abanye-Congo kubera impamvu z’amateka.

Yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kurebera iki kibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo rucumbikiye rukomeza kuryozwa, nyamara bari mu gihugu kuko iwabo bimwe uburenganzira bwabo.

Ati: “Twagiye twakira impunzi ziturutse mu bice bitandukanye ku bw’impamvu zitandukanye ariko hari ubwoko bumwe bw’impunzi ntekereza ko tutazakomeza kwemera.”

“Ntitwakomeza gucumbikira impunzi duhindukira tukaryozwa, impunzi zatewe n’ivangura rishingiye ku moko riri mu kindi gihugu ariko tugahindukira tukaba ahantu ho kujugunya abo bantu bari kuvutswa uburenganzira bwabo.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka yashize ikibazo cya ziriya mpunzi u Rwanda rwakigejeje kuri Leta ya Congo, by’umwihariko kuri Perezida Félix Tshisekedi ubwo yageraga ku butegetsi muri 2019.

Icyo gihe ngo yamubwiye buryo ki u Rwanda rwatekereje guha ziriya mpunzi ubwenegihugu mu rwego rwo kuzitura umutwaro zimaranye imyaka irenga 20, gusa iyo gahunda ikaza gukomwa mu nkokora n’impamvu zitandukanye.

Impamvu ya mbere ngo ni uko ziriya mpunzi ubwazo zitashakaga ubwenegihugu bw’u Rwanda, dore ko bamwe bifuzaga gusubira iwabo mu gihe abandi bifuzaga kujya mu bihugu by’u Burayi na Amerika.

Perezida Kagame yavuze ko akigeza kiriya kibazo kuri Tshisekedi yamwemereye kumufasha, gusa nyuma akaza kumuhinduka kugeza ubwo Congo itangiye kuvuga ko abagize M23 ari Abanyarwanda.

Yavuze ko igitangaje hari ubwo abayobozi ba Congo bagaragaza ubushake bwo kuganira na M23 ariko bakifuza kubikora rwihishwa, kugira ngo nihagira ikiba baze kubyegeka ku Rwanda.

Ku bwa Perezida Kagame, u Rwanda ntiruzakomeza kwikorezwa umutwaro wa ziriya mpunzi ku bw’ibibazo biri muri Congo nyamara ntaho ruhuriye na zo.

Yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda ruzakora mu rwego rwo kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo ari uguha Umuryango w’Abibumbye impunzi z’iki gihugu rucumbikiye rwakomeje kwikorezwa, hanyuma ukajya kuzirindira mu gihugu cyazo.

Ati: “Ibi bizahera mu kubwira aba bantu batekereza ko ibibazo bya Congo ari iby’u Rwanda aho kuba ibya Congo nti ‘mbere na mbere muvane aba banye-Congo hano’, abo baza hano buri munsi bitewe n’ibikorwa bya Guverinoma n’inzego runaka.”

“Uzambwira uti ‘Guverinoma ntabwo ikora neza, ibi cyangwa biriya’ ariko ibyo na byo ntabwo bindeba’. Niba ushaka ko biba ikibazo cyanjye nawe ni ikibazo cyawe ariko nanga ko u Rwanda rukomeza kwikorezwa uyu mutwaro. Mubakure hano mubajyane ahandi mushaka cyangwa mubasubize muri Congo abe ariho mubarindira.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuri ubu u Rwanda rukomeje kwakira izindi mpunzi nyinshi zo muri Congo ku buryo rumaze kugira izibarirwa mu 80,000.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Muvane aba banye-Congo hano mujye kubarindira iwabo_Perezida Kagame
    Nyakubahwa President wacu ndashyigikiye kuri iki gitekerezo kuko niwo muti urambwira; mugihe cyose amahanga yagumye kwirengagizako hari abavuga Ikinyarwanda bazizwa uko bavutse kubutaka rwabo. Nibanga kubakira bazatugarurire ubutaka bwacu tubatungireho.

  2. Muvane aba banye-Congo hano mujye kubarindira iwabo_Perezida Kagame
    Ariko izo mpunzi zashatse gutaha ziricwa izindi zirafungwa!

  3. Muvane aba banye-Congo hano mujye kubarindira iwabo_Perezida Kagame
    Nanjye nshyigikiye muzehe. Kuko impuhwe z’u Rwanda bazibona nk’icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *