Umuhanzi mu by’iyobokamana w’Umunyarwanda wiyemerera ko ari umutinganyi, Albert Nabonibo arashimira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis nyuma yo kumvikana ashyigikira abafite imyemerere nk’iye.
Aya magambo ya Papa Francis yumvikanye mu cyegeranyo cyagiye hanze tariki ya 21 Ukwakira 2020, avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakunzwe kwitwa ‘abatinganyi’ bakwiriye kwemera n’amategeko, bakabana nk’umuryango nk’uko umugore n’umugabo babyemererwa.
Albert Nabonibo nyuma yo kumva inkuru y’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika, yagiranye ikiganiro na BBC, amushimira ko yashyize mu gaciro, akaba yafashije abafite imyemerere nk’iye kubaho uko babyumva. Ati: “Yadufashije mu rugendo rwo kugira ngo umuntu abeho uko abyumva. Kuri njye hari benshi afunguriye amarembo, hari ibizahinduka kubera ibyo yavuze.”
Nabonibo ahamya ko abarwanya abatinganyi cyane cyane sosiyete nyarwanda bafite imyumvire iciriritse, noneho ngo abayobozi nabo ntibagira ubushake bwo guharanira uburenganzira bwabo nk’abandi Banyarwanda.
Muri Kanama 2019 ni bwo Albert Nibonibo yemeye ku mugaragaro ko ari umutinganyi. Nyuma y’igihe gito abitangaje, yahise yirukanwa mu kigo cyigenga aho yari umucungamari, ndetse abiganjemo inshuti n’abo mu muryango bamugira igicibwa nk’uko yabitangaje.

4 Responses
Nabonibo, umuhanzi w’Iyobokamana wemera ko ari umutinganyi arashimira Papa Francis
ibi byerekana aho isi igeze bene data mube maso nubundi papa francis imigambi ye ni iyo kuyobya imbaga. kd ubupapa cg roma nibwo bwami buheruka ubundi komera shikama ntugakoreibihabanye nubushake bwimana ntawe utabizi ko papa atumwa na satani. thx
Nabonibo, umuhanzi w’Iyobokamana wemera ko ari umutinganyi arashimira Papa Francis
Urakoze muvandi, ibi bintu biteye ubwoba n’ukuri kubona ikizira kigera ahera.