20251203_081545

Ndayishimiye yageze kwa Trump

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye ageze i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu masaha y’ijoro ni bwo Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yageze muri Amerika, ndetse ko akihagera yakiranwe ubwuzu n’Abarundi bahaba.

Amafoto iyo Perezidansi yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana Ndayishimiye yakirwa n’abaturage batageze ku icumu, barimo abana bamuhaye indabyo.

Ejo ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza ni bwo ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazemeza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Kamena uyu mwaka, mu muhango uzayoborwa na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Usibye Ndayishimiye, abandi bamenyekanye ko bagomba kwitabira uriya muhango barimo Perezida William Ruto wa Kenya unayoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na JoĂŁo Manuel Lourenço wa Angola unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *