Umunya BrĂ©sil, Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yakabije inzozi ze agaragara muri filime y’uruhererekane ‘Money Heist’ abenshi bazi nka ‘La Casa de Papel’. Uyu musore uri mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakunzwe, agaragara muri gice cya gatatu cy’iyi filime, aho akina nk’umu-monk yitwa Joao. Neymar cyangwa Joao, agaragara mu gace (episode) ka gatandatu n’aka munani ka season ya gatatu ya La Cassa de Papel. Neymar agaragara avugana n’abantu babiri bagize agatsiko k’abajura, Berlin (Pedro Alonso) na Profesor (Alvaro Morte), mu gice cya gatandatu n’umunani. Uyu musore wahoze akinira FC Barcelona yumvikana avuga mu kinyesipanyoli yishimye, avuga buryo ki adakunda umupira w’amaguru n’ibirori, ibintu bibiri mu busanzwe biri mu bigize ubuzima bw’ibanze bw’uyu musore. Neymar yagombaga kugaragara muri iyi filime muri Nyakanga umwaka ushize, gusa ntiyashobora kuyigaragaramo kubera ibirego by’umukobwa witwa Najila Trindade Mendes de Souza wamushinjaga kumufata ku ngufu, nyuma yo kumusura i Paris mu Bufaransa. Role za Neymar zongerewe muri season ya gatatu ya La Cassa de Papel, mu gihe igice cya kane cyayo cyamaze kujya hanze mu ntangiriro z’uku kwezi. Netflix yerekana iriya filime ni yo yafashe icyemezo cyo kuyisubiramo, igarura Neymar mu bice byatambutse. Mu mwaka ushize ni bwo Neymar yari yatangaje ko yageze ku nzozi ze zo kugaragara ‘La casa de papel, ubwo yandikaga kuri Twitter ye agira ati” Nageze ku nzozi zanjye zo kugaragara muri filime y’uruhererekane nkunda. Ni cyo gihe cyo kubibasangiza mwese. Byiza cyane.” Incamake kuri La Casa de Papel La casa de Papel yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yaratangiye ifatwa nk’ibintu biraho, itambuka muri muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3. Mu 2017 Netflix yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019. Ibice bibiri bya mbere byayo bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’igihugu, bateganya kwiba byibura miliyari ebyiri z’ama-Euro. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67. Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya gatatu kijya kurangira Nairobi akaraswa, Lisbon agafatwa ndetse bigakekwa ko yapfuye ku buryo abandi baba baheze muri iyo nyubako. Igice cya gatatu cy’iyi filime ni cyo cyatumye iba filime ya mbere itari mu cyongereza yarebwe cyane mu cyumweru cya mbere isohotse, aho yarebwe na miliyoni 34 z’ingo mu cyumweru cyayo cya mbere.

