Neymar yasutse amarira nyuma yo gutwarwa UEFA Champions league na Bayern Munich

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Bayern Munich yegukanye UEFA Champions league ya gatandatu mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Paris Saint Germain ikinamo Umunya-Brésil, Neymar Jr, igitego 1-0.

Igitego rukumbi cyatsinzwe n’Umufaransa Kinglsey Coman, ni cyo cyafashije Bayern Munich kwegukana igikombe cya UEFA Champions League mu mukino waberaga i Lisbon muri Portugal.

Ni umukino nk’uko byari byitezwe wihariwe na Bayern Munich, gusa PSG binyuze kuri ba rutahizamu bayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Bayern ariko ba myugariro bayo bakihagararaho.

Nko mu minota 20 ya mbere y’umukino Paris Saint-Germain yabonye uburyo butatu bwashoboraga kuvamo igitego; burimo imipira ibiri yatewe na Kylian MbappĂ© igarurwq na ba myugariro ba Bayern Munich ndetse n’uburyo bukomeye bwa Neymar bwo ku munota wa 17, ku mupira ukomeye yateye ugarurwa n’umuzamu Manuel Neuer.

Robert Lewandowski yagerageje ishoti rikubita igiti cy’izamu mu gihe Angel Di Maria na we yahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Paris Saint-Germain ku mupira yateye arebana n’izamu ukazamuka hejuru.

Bayern Munich, yakomeje gusatira izamu ariko ntiyahirwa, aho Lewandowski yahushije uburyo bwiza ku mupira wakuwemo n’umunyezamu Keylor Navas mbere y’uko Kingsley Coman agwa mu rubuga rw’amahina ubwo yari ahanganye na Thilo Kehrer, ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.

Mu gice cya kabiri, Bayern Munich yihariye umukino cyane biba ngombwa ko Paris Saint Germain yose isubira inyuma.

Umufaransa Kingsley Coman yatsindiye Bayern igitego ku munota wa 59, ku mupira yari ahinduriwe na myugariro Joshua Kimmich.

Paris Saint-Germain yasatiriye mu minota ya nyuma ishaka uko yishyura, ariko Kylian Mbappé, Neymar na Eric Maxim Choupo-Moting bananirwa kubyaza amahirwe uburyo babonye.

Nyuma y’umukino Neymar wifuzaga kwegukana UEFA Champions league ku ncuro ya kabiri yagaragaye asuka amarira, biba ngombwa ko ahozwa na Hans Flick utoza Bayern Munich cyo kimwe na myugariro David Alaba.

Bayern Munich yaherukaga UEFA Champions league muri 2013 itsinze ku mukino wa nyuma Borussia Dortmund yari irangajwe imbere na Lewandowski ibitego 2-1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *