Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Rukumberi, ho mu karere ka Ngoma; arashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umugore we witwa Ntabahuzimana Hiralie.
Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nshimiyimana yicaga umugore we agahita atoroka. Birakekwa ko yamwicishije umupanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Mbarushimana, Ildephonse, yabwiye BWIZA ko intandaro yo kugira ngo Nshimiyimana yice umugore we ari ubuharike.
Yavuze ko nyakwigendera yari umugore w’isezerano wa Nshimiyimana, akaba yishwe yagiye gusaba amafaranga ya mituelle z’abana babyaranye.
Ati: “Nyakwigendera yari yaje ngo kugira ngo yake umugabo we Mituelle y’abana be, hanyuma rero araza acumbika ku muturanyi, ariko bisa n’aho uwo mugabo we yari yamenye amakuru aramurarira.”
“Mu masaha rero ashyira saa munani z’ijoro, kwa kundi umuntu asohoka agiye kwikiranura n’umubiri, umugore yasohotse, umugabo ahita amwirukaho birangira amwishe.”
Ngo uyu mugore mu kwiruka ahunga, yavugije induru hasohoka umwana w’umuturanyi, ageregeza kumukurikira ngo amutabare, birangira uwo mugabo na we amukomerekeje ku kuboko ku buryo ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Rukumberi.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibungo ngo ukorerwe isuzuma.
Gitifu wa Rukumberi yasabye abaturage ubufatanye mu gushakisha no gufata Nshimiyimana, ngo kuko ibyo yakoze ari ubunyamaswa.
Ati: “Ibyabaye ni ubunyamaswa, ni ibintu bidakwiye ni na yo mpamvu twatanze ifoto ye hose ngo uwamubona atange amakuru. Turasaba abaturage ubufatanye kugira ngo afatwe, ubutabera bukore akazi kabwo.”


