Umusore witwa Bizimana Jean Paul wajyanwe kwa muganga i Kibungo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, bivugwa ko yarwanye n’umukobwa w’inshuti ye “bapfa ko yashakaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina undi akabyanga” akamutera ibyuma, na we akabyitera, yaje gupfa.
Muganga Mukuru ku Bitaro bya Kibungo, Dr. Gahima John yemeje urupfu rw’uriya musore. Yabwiye Umuseke ko “ Koko hari abantu baje mu Bitaro bakomeretse batubwira ko bateranye ibyuma, ntabwo twabihagazeho ariko twarabakiriye. Ni byo umusore yapfuye.” Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry na we yemereye Umuseke ko uriya musore yapfuye, avuga ko iperereza rikomeza, ibizavamo bikazatangarizwa Abanyarwanda.


