Niba minisitiri abeshya Perezida, abandi byafashe indi ntera

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare 2020, Uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yatangaje ubwegure bwe. Byatangajwe ko ibi byatewe n’amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye byagiye mu kazi ke.

Rubanda rusanzwe babonesha amaso yabo ari nako bumvisha amatwi gusa. Biragoye kumenya mu by’ukuri kumenya ibibera mu biro by’abo bategetsi bakuru, keretse kwemera ibyo batangaje.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo kuwa 16 Gashyantare yari ayoboye umwiherero w’abayobozi bakuru mu gihugu wabereye mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, yavuze amwe mu makosa akomeye yakozwe na Dr. Gashumba Diane.

Ikosa rimwe mu yo Perezida Kagame yavuze kuri Minisitiri Gashumba, ni ukubeshya. Yatanze urugero rw’uko habura iminsi mike ngo umwiherero barimo utangire, bamusabye gushakira buri umwe mu bitabiriye umwiherero igikoresho cy’ubwirinzi, mu rwego rwo kwirinda ko hari abashobora kwandura icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake mu Bushinwa.

Dr. Gashumba ngo yemeye ko ari bubonere ibikoresho bariya bantu bose uko ari 400 bagombaga kwitabira umwiherero dore ko yari yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifite ibibarirwa mu bihumbi bitatu.

Igitangaje n’uko byaje kugaragara ko MINISANTE ifite ibikoresho by’abantu 95 gusa. Ntibyamenyekanye niba koko Dr. Gashumba amakuru yahaye Perezida Kagame ari ayo ubwe yahagazeho cyangwa ari ayo yahawe n’umwe mu bo ayobora babishinzwe yaba yarabajije. Muri make, amakuru yatanze yafashwe nko kubeshya.

Niba Minisitiri abeshya Perezida abandi bo bigenda bite?

Muri Guverinoma y’u Rwanda hakunze kumvikana kenshi abayobozi batanga raporo zirimo ibinyoma (gutekinika). Byagaragaye ko ahanini ikiba kigamijwe ari ukugaragaza ibintu uko bitari, guhisha imikoreshereze mibi y’imari ya Leta, ruswa n’ibindi. Kuri iyi ngingo, bigarukwaho kenshi ko raporo ziva mu nzego z’ibanze akenshi ziba ari ibinyoma bisa. Ibi bigira ingaruka ku igenamigambi rya gahunda zitandukanye za Leta.

Niba Minisitiri abeshya Perezida w’igihugu, hibazwa ibyo asubiza abamwungirije, abandi bakoze bakora muri minisiteri ayoboye, abanyamakuru bamubaza ku bibazo bitandukanye bireba urwego ayoboye. Aha ntawavuga umuturage usanzwe cyane ko benshi bo batakwirirwa babaza minisitiri cyane ko baba babona ari umuntu uri hejuru iyo batagera.

Abanyarwanda baravuga ngo igurukanye umutanyu ni yo iba yarayamaze, hari abandi babeshya bataramenyekana cyangwa se n’abandi bazi ko babeshya bakaba barababikiye ibanga.

Kutagaragaza Imikorere mibi bikitwa kubika ibanga ry’akazi, abandi bo bakavuga ko kubivugaho kwaba ari ukwikorera ishyano.
Bisanzwe bigarukwaho ko abayobozi benshi muri Leta bigoye ko bavugisha ukuri ku bibazo bihari. Iki ni cyo gituma aho Perezida Kagame ageze hose asura abaturage, ahasanga ikibazo cyapfukiranwe kandi kiri kugira ingaruka mbi ku muturage cyangwa abaturage runaka kandi ubuyobozi budahwema kumvikana mu itangazamakuru ko ibintu bimeze neza.

Mu bitangazamakuru byinshi humvikanamo ibisubizo by’abayobozi b’inzego z’ibanze kenshi ngo “ Ntitwari tubizi, tugiye kubikurikirana, ibyo byakemutse kera, ingamba zo kubikemura ziriho, ntibizagera mu kwezi gutaha bitarakemuka…”.

Mu gitabo cye, Enemy of The People, umwanditsi Enrik Ibsen (cyandukuwe na Arthur Miller) agaragaza umuyobozi ukwiriye kuvugisha ukuri ku bibazo byagira ingaruka ku baturage ayoboye.

Muri iki gitabo, Dr. Stockmann abwiza ukuri umuyobozi w’umujyi akaba n’umuvandimwe we, Peter Stockmann ko amazi ava mu isoko ya Kirsten Springs ahabwa abaturage yanduye. Umuyobozi we atashakaga ko bimenyekana mu baturage.

Ayo makuru yamugizeho ingaruka kuko yahunze ndetse n’umwe mu bakobwa be akahasiga ubuzima. Ku rundi ruhande, yarengeye ubuzima bw’abaturage bakoreshaga ayo mazi.

Kuri iyi ngingo, hibazwa uko byari kugenda iyo Dr. Gashumba avuga ko ibikoresho bihari kandi ntabyo mu gihe Coronavirus yaba yageze mu gihugu. Ese ibi ntibyaba ari ugutaba abaturage mu nama?

Bigaragaraga ko ubuyobozi bukuru butiteguye gukorana n’ababeshya, abatekinika, abatera ibipindi. Mu migani migufi y’Ikinyarwanda hari aho bagira bati “ Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, ruriye abandi ntirukwibagiwe.” Umunyarwanda yise umwana we Nkinzehiki. Abwirwa benshi akumva beneyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *