Biba byiza ko buri muntu wese agira umuntu akunda akanifuza ko barambana.Muri urwo rukundo umugabo n’umugore baba bemerewe gutera akabariro byeruye ariko kandi hari n’abagira amahitamo yo gukora imibonano mpuzabitsina batararushinga.
Waba ukora imibonano warashinze urugo cyangwa ukayikora utararushinga ukaza kubihagarika hari ingaruka bigira arizo tugiye kurebera hamwe.
Kugabanuka k’Ubushake bw’imibonano mpuzabitsina
Birashoboka ko umugabo cyangwa umugore ashobora guhagarika imibonano wenda se bitewe n’uko uwo bashakanye atakiriho cyangwa se wenda baratandukanye.Icyo gihe rero bitewe n’akababaro umwe yaba yaragize bitewe n’izo mpamvu, ubushake bw’imibonano buragabanuka cyangwa bukaba bwanashira burundu.
Kurota ukora imibonano ku mugabo
Ubusanzwe kwiroteraho bimenyerewe kenshi ku ngimbi ariko uko agenda akura asatira kuba umugabo biragabanuka.Igihe rero umugabo atagitera akabariro kandi yarabimenyereye usanga yiroteraho bikaba byamutera ipfunwe.Gusa bitabujije ko no ku bagore babirota.
Kunanirwa kwihangana no kwifata ku mugore ushaka kwihagarika
Gushaka kwihagarika bya buri kanya ku bagore,bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye ariko no guhagarika gukora imibonano mu gihe wari warabimenyereye bishobora kubitera , aho usanga binashobora gutuma umugore ananirwa kwifata no kwihangana mu gihe ashatse kwihagarika ahubwo ugasanga ahora yimunyamunya.
Kwiheba
Iyo umaze igihe warahagaritse gukora imibonano ku bw’impamvu runaka bishobora kugukururira kwihaba haba ku mugabo cyangwa umugore, aho usanga ushobora gutekereza ko ntawe ukikurarikira cyangwa se nawe bigatuma uzinukwa abantu b’igitsina runaka.
Kugabanuka kw’igitsina cy’umugabo
Ubusanzwe umugabo wamenyereye gutera akabariro usanga igitsina cye gihora gifata umurego kikagaragara nk’aho ari kinini.Iyo rero kidaherutse imibonano wa murego n’akamenyero bigenda bigabanuka ugasanga kiragenda kiba gito.
Kurangiza Vuba
Ku muntu wamenyereye gukora imibonano hari igihe kigera aba yakontorora(Controling) uburyo ashobora kurangirizaho bitewe n’igihe abishakiye, ariko iyo amaze igihe atayikora bwa bushobozi bushobora kuyoyoka ugasanga arangiza vuba



One Response
Niba wari wagize imibonano akamenyero ukaza kubihagarika izi itegure izi ngaruka
Biganirize uwo mubana azabibwirwe wara warabimubwiye!