Nigeria:Abasirikare 16 bishwe bahagurukije Perezida Tinubu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Bola Tinubu yategetse ingabo za Nijeriya gushakisha abagize uruhare mu iyicwa ry’abasirikare 16 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Delta mu Majyepfo ya Nijeriya.

Aba basirikare boherejwe gukumira imirwano hagati y’abaturage ba Okuama na Okoloba, biturutse ku makimbirane ashingiye ku butaka n’uburenganzira bwo gucukura peteroli.

Perezida Tinubu yagize ati: “Abagizi ba nabi bagize uruhare muri iki cyaha bazashakishwa bahanwe by’intangarugero.”

Kugeza ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane abari inyuma y’ubwo bwicanyi. Hafashwe abantu benshi bacyekwaho kwica aba basirikare barimo umuyobozi mukuru, w’itsinda ry’aba basirikare babiri, barimo kapiteni umwe, n’abasirikare icumi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Nigeria:Abasirikare 16 bishwe bahagurukije Perezida Tinubu
    Sha Nigeria ntikibaho kandi naho baba ku isi babashaka kwiba gusa. Prezida we leo aba abarusha ubujura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *