Hadutse agatsiko k’abasore biyita ‘One Million Gang’ mu Mujyi wa Lagos ryiba, rikanafata abagore ku ngufu muri ibi bihe bya Coronavirus.
Iri tsinda ryashinzwe hagamijwe gukora ibikorwa by’ubujura rigizwe n’abantu 20 mu gace ka Agejunle. Aba basanzwe biba i Lagos no mu duce tuhakikije.
Muri ibi bihe bya Coronavirus, abagore baribasiwe muri Nigeria aho insoresore zo muri iri tsinda zigaba mu ngo zabo zikabacucura ndetse ngo ” n’iyo zibishatse zibafata ku ngufu.”
Mu minsi ishize, zatanze ubutumwa ko ” Abagore bose basabwe kwitwararika igihe iryo tsinda ribasuye mu ngo, rishaka kubasambanya.”
Aba kandi basabye abaturage kubabikira amafaranga bazabaha igihe bazaba babasuye (kubagabaho ibitero.).
Kuri ubu mu Mujyi wa Lagos abagore bagenda bitwaje utuyuyuso ( Nanjoro. Abaturage nabo bakomeje kwivuna bamwe mu bafatwa ari abo muri One Million Gang.


