Mu gace ka Enate Ogedegbe habereye ibisa n’igitangaza aho umubyeyi yibarutse umwana ukurikira impanga mu gihe kitarenze amezi 5.
Inkuru y’igitanazamakuru MHM International ivuga ko iyi nkuru aya makuru yamenyekanye ku wa 4 Ukwakira 2020 ubwo umuryango wa Pasiteri Daniel Oseirih wabyaye aba bana wari wateguye umuhango wo kwita umwana wakurikiye impanga z’amezi atanu izina.
Oseirih ubyara aba bana yavuze ko atatunguwe no kubona umugore we abyara abana batatu mu gihe kitagera ku mezi atanu, cyane ko ngo ryari isezerano ry’Imana ryasohoraga nyuma y’imyaka igera muri 7 bari bamaze we n’umugore we batabyara.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko muri Mata 2020 ari bwo Oserih yibarutse abana b’impanga nyuma akaza gujya akomeza kumva uburibwe mu nda ariko ntabyiteho. Nyuma ni bwo yaje kujya mu bitaro byo mu mujyi wa Lagos bamubwira ko atwite inda nkuru , yanaje kuvukamo umwana w’umukobwa ku wa 18 Nzeri 2020.




2 Responses
Nigeria: Yibarutse undi umwana nyuma y’amezi atanu abyaye impanga
NigitangazacyImana ntacyoivugango gihere.
Nigeria: Yibarutse undi umwana nyuma y’amezi atanu abyaye impanga
NigitangazacyImana ntacyoivugango gihere.