Niteguye kuba umunyagitugu n’inkoramaraso ku bw’icyubahiro cya RDC: Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ku bwo kurwana ku cyubahiro cy’igihugu cye yiteguye kuba umunyagitugu no kumena amaraso y’abantu.

Tshisekedi yabitangarije i Bruxelles, aho aheruka guhurira n’abanye-Congo baba mu Bubiligi.

Amagambo yababwiye yibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23.

Ni inyeshyamba nk’ibisanzwe Perezida wa RDC yagaragaje ko zishyigikiwe n’u Rwanda.

Tshisekedi by’umwihariko yavuze ko hari bamwe mu banye-Congo bakorana n’uyu mutwe; mbere yo kubaburira ko yiteguye kubica ku bw’icyubahiro n’ubusugire bwa Congo.

Yagize ati: “Ni byo turi muri demukarasi, rwose ndi umu-demokarate. Ariko sinzashidikanya ku guhonyora abakina n’umutekano w’igihugu cyacu kandi nzabikora nta kwicuza.”

Yunzemo ati: “sindi umunyagitugu, sindi inkoramaraso; ariko ku bwo kurinda abaturage nanjye, kurinda icyubahiro cyacu; byose ndabyiteguye. Ndizera ko bakiriye ubutumwa ndetse ko biteguye neza.”

Tshisekedi yigambye ko yiteguye kuba inkoramaraso, nyuma y’ukwezi kumwe ingabo zo mu mutwe ushinzwe kumurinda zishe abaturage barenga 50 bari mu bigaragambirizaga mu mujyi wa Goma.

Kuri ubu abasirikare bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi baracyakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Niteguye kuba umunyagitugu n’inkoramaraso ku bw’icyubahiro cya RDC: Tshisekedi
    Uyu kisekefi ko yabyimbye amatama arwaye bwaki?

  2. Niteguye kuba umunyagitugu n’inkoramaraso ku bw’icyubahiro cya RDC: Tshisekedi
    Bwana Cyirombo, film yontambara igira episodes nyinshi utateganyaga; ishobora kuggera aho n’ayawe ameneka uzira gusa KWIYEMERA, UBUHEZANGUNI N’UBUJIJI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *