Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we

Sangiza iyi nkuru

Inkuru ibabaje y’umugore wasanze umugabo we mu buriri aryamanye na mushiki we babanaga mu rugo, none ubu akaba yarabuze icyo akora n’icyo nyuma y’uko umugabo we amuciye inyuma akaryamana n’uwari muramukazi we.

Igira iti:

Ndi umugore umaze imyaka ine nshakanye n’umugabo wanjye tukaba dufitanye abana babiri. Umugabo wanjye naramukundaga, na we akankunda ariko ubu mfite ikibazo kinkomereye.

Mushiki w’umugabo wanjye yaje gutakaza akazi yakoraga, aza mu rugo. Mu gihe yiteguraga gutaha iwabo ngo asange ababyeyi be, umugabo wanjye yaranyegereye ansaba ko mushiki we yaguma mu rugo tukaba tubana mu gihe agishakisha akandi kazi. Narabyishimiye nemera ko uwo muramukazi wanjye aguma mu rugo tukabana.

Yari umukobwa mwiza witonda ku buryo nanjye nishimiraga kuba ndi kumwe na we tukamarana igihe kinini mu rugo tuganira, tukanarebana filimi n’ibindi, gusa we na musaza we (umugabo wanjye) nabonaga ko bafitanye umubano wihariye ariko simbyiteho kuko numvaga ko nta kidasanzwe ku bavandimwe.

Ubu muramukazi wanjye yari amaze mu rugo rwacu amezi atandatu tubanye neza twese kandi namwishimiraga cyane.

Ikibazo kinkomereye nakigize mu kwezi gushize ubwo natungurwaga no kubona ibintu bidasanzwe mu maso yanjye. Icyo gihe nari nafashe abana bacu babiri, dufata urugendo tujya gusura umubyeyi wanjye kuko yambwiraga ko akumbuye abuzukuru be. Twagiye maze kubwira umugabo wanjye ko turamarayo iminsi ibiri ya weekend.

Mu kugenda twageze mu nzira umwana w’umuhungu urwara asima (asthma) itangira kumuzamukana atangiye kugaragaza ibimenyetso, mpita nibuka ko nibagiriwe imiti ye mu rugo, ni ko guhita nsubira inyuma niruka ngo nyizane nze kuyimuha nitugera kwa nyirakuru.

Kubera ko nari ngarutse niruka, nageze mu rugo nsanga urugi rukinze mpita nkinguza imfunguzo zanjye vuba vuba ngo ntore imiti nari nibagiriwe mu nzu. Nakomeje njya gutora imiti mu cyumba cyanjye n’umugabo wanjye ariko nkigeramo ibyo nabonye byatumye ngira ngo ndi kurota. Niboneye umugabo wanjye aryamanye na mushiki we ku buriri bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Nahise mera nk’utaye umutwe nsohoka mu nzu niruka, ariko ngeze hirya ndongera nibuka ko imiti y’umwana nari nje kureba ntayitoye nsubira kuyireba, ndayizana nkomeza ngana kwa mama ku buryo kuva ubwo kugeza ubu ntari nongera gusubira mu rugo kandi nanze kugira undi muntu wese mbwira ibyambayeho.

Ubu ngubu umugabo wanjye yaje kundeba n’abana kwa mama ngo aducyure ariko umubyeyi wanjye yatunguwe n’uko nahise nirukira mu nzu ngasohokana icyuma ngo ngitere umugabo wanjye, na we agahita yiruka agasubirayo. Ibi byatumye ababyeyi banjye bamerera nabi ngo nimbabwire icyo napfuye n’umugabo wanjye ariko sinari nagira icyo mvuga.

Ese nerure mvuge ibyamabyeho byose cyangwa nkomeze nicecekere? Inama yawe ni ingenzi.

Soma Izindi Nkuru

46 Responses

  1. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Umva ndi umusore ariko witonde kubwira ibyo bintu abantu Banza uganire numugabo wawe ashobora kuba afite tromatisime kuko ibyo ntaho mbizi uwo mugabo akeneye canseling pe baburetse kubibwira ababyeyi

    1. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
      Mana we senga Imana ubanze ubyakire ubundi usubire mu rugo gusa njye nabibwira mama wanjye

      1. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
        Niwihorer muvandi arik uje kumavi usenge imana cyane.izogufashya

      2. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we

    3. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
      Mana we senga Imana ubanze ubyakire ubundi usubire mu rugo gusa njye nabibwira mama wanjye

    4. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
      Mana we senga Imana ubanze ubyakire ubundi usubire mu rugo gusa njye nabibwira mama wanjye

  2. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Umva ndi umusore ariko witonde kubwira ibyo bintu abantu Banza uganire numugabo wawe ashobora kuba afite tromatisime kuko ibyo ntaho mbizi uwo mugabo akeneye canseling pe baburetse kubibwira ababyeyi

  3. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Urugo rwubakwa n’ibanga.Taha mu rugo rwawe uganire n’umugabo wawe.urugo rubamo byinshi.Rero muramukazi wawe ntazagusimbura kdi niyo haje mukeba wawe hanze uguma mu rugo rwawe ukubaka.

  4. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Urugo rwubakwa n’ibanga.Taha mu rugo rwawe uganire n’umugabo wawe.urugo rubamo byinshi.Rero muramukazi wawe ntazagusimbura kdi niyo haje mukeba wawe hanze uguma mu rugo rwawe ukubaka.

  5. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Iryo ni ishyano pe…ariko ukuri kose si ngombwa ko kuvugwa…uwo wabonye ni umugabo wawe na muramu kazi wawe abo ni abantu bawe…

    Burya ibanga ni ikintu cy’ingenzi mu buzima uramenye ntiwisenyereho.nk’ihene…shaka umugabo wawe umuganirize hari n’ubwo wasanga atari mushikiwe yari inshuti he ho mu busore keretse niba bene wabo bose ubazi!…

    Namara kukubwiza ukuri kw’icyabimuteye uzamubabarire utahe kuko n’ubundi umufatanye n’undi nabwo wamubabarira…

  6. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Iryo ni ishyano pe…ariko ukuri kose si ngombwa ko kuvugwa…uwo wabonye ni umugabo wawe na muramu kazi wawe abo ni abantu bawe…

    Burya ibanga ni ikintu cy’ingenzi mu buzima uramenye ntiwisenyereho.nk’ihene…shaka umugabo wawe umuganirize hari n’ubwo wasanga atari mushikiwe yari inshuti he ho mu busore keretse niba bene wabo bose ubazi!…

    Namara kukubwiza ukuri kw’icyabimuteye uzamubabarire utahe kuko n’ubundi umufatanye n’undi nabwo wamubabarira…

  7. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Munkingi zubaka Urugo rugakomera harimo no kwihangana ukakira ibyakubayeho.Mbere nambere ganira numugabo wawe umenye impamvu.arko Impamvu azaguha zose niyo zaba utazumva neza ntibizakubere Impamvu yo gusenya nahubundi bigire ibanga.

  8. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Munkingi zubaka Urugo rugakomera harimo no kwihangana ukakira ibyakubayeho.Mbere nambere ganira numugabo wawe umenye impamvu.arko Impamvu azaguha zose niyo zaba utazumva neza ntibizakubere Impamvu yo gusenya nahubundi bigire ibanga.

  9. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    niba byarabayeho koko uyu mukobwa simushiki wumugabo wawe
    niba bene wabo bose ubazi watubwira ariko subira murugo mubivugeho
    mwitonze ese iyo umutera icyo cyuma ntabwo warugiye kubura byose?
    uzaganire ndetse numugabo urikumwe nuyu wita mushiki we bombi
    baguhe ibisobanuro.

    1. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
      Ni hatari niyihangane niko zubakwa ark nibidafise ishusho nziza

    2. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
      Ni hatari niyihangane niko zubakwa ark nibidafise ishusho nziza

  10. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    niba byarabayeho koko uyu mukobwa simushiki wumugabo wawe
    niba bene wabo bose ubazi watubwira ariko subira murugo mubivugeho
    mwitonze ese iyo umutera icyo cyuma ntabwo warugiye kubura byose?
    uzaganire ndetse numugabo urikumwe nuyu wita mushiki we bombi
    baguhe ibisobanuro.

  11. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    ndumva wabigira ibanga kuwihangana n’ingenzi

  12. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    ndumva wabigira ibanga kuwihangana n’ingenzi

  13. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Ahubwo ushobora gusanga ntanicyo bapfana,banza umenye isano bafitanye pe!

  14. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Ahubwo ushobora gusanga ntanicyo bapfana,banza umenye isano bafitanye pe!

  15. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Taha murugo ntakosa ritababarirwa.komwera kwibanga wikisenyera wiha rubanda.

  16. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Taha murugo ntakosa ritababarirwa.komwera kwibanga wikisenyera wiha rubanda.

  17. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Iyo intambara ikaze Ari woe ifitiye akamaro uyirwana wenyine tuza utahe uganire n’umugabo wawe mushikiwe agende ubundi ukomeze ubuzima

  18. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Iyo intambara ikaze Ari woe ifitiye akamaro uyirwana wenyine tuza utahe uganire n’umugabo wawe mushikiwe agende ubundi ukomeze ubuzima

  19. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Uwo simushiki wumugabo wawe arko mubabarire nibwo uzatuza mumutima

  20. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Uwo simushiki wumugabo wawe arko mubabarire nibwo uzatuza mumutima

  21. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Ivyobint ntah vyakabay kwer.nibar mwibagara

  22. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Ivyobint ntah vyakabay kwer.nibar mwibagara

  23. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Umva bwira mama wae icyibazo wahuyenacyo akubwire umwanyuro ufatika kuko umugabowae ndumva ibye aribirebire kabix

  24. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Umva bwira mama wae icyibazo wahuyenacyo akubwire umwanyuro ufatika kuko umugabowae ndumva ibye aribirebire kabix

  25. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Sha mwarekey’aho kubeshya! Muri twe twese ninde wabiceceka,kd akaguma murugo? Naboneka icupa ndarigura.

  26. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    Sha mwarekey’aho kubeshya! Muri twe twese ninde wabiceceka,kd akaguma murugo? Naboneka icupa ndarigura.

  27. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    UWO MUKOBWA NABWO ARI MUSHIKIWE BANZA UMENYE UKURI

  28. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    UWO MUKOBWA NABWO ARI MUSHIKIWE BANZA UMENYE UKURI

  29. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    WOWESE URI UWAHE? MURWANDA CYANGWA URI UMUNYAMAHANGA?

  30. Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
    WOWESE URI UWAHE? MURWANDA CYANGWA URI UMUNYAMAHANGA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *