Umwe mu basirikare bahoze mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda (FDLR) avuga ko akurikije ubuhanga azi ku mutwe urinda abayobozi bakuru muri izi nyeshyamba (CRAP), kwica Lt. Gen. Mudacumura wari umuyobozi wawo habaye urugamba rukomeye.
Gen. Sylvestre Mudacumura yishwe n’ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC) ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, i Bwito, Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko yatashye mu 2005 nyuma y’imyaka umunani yari amaze muri FDLR. Avuga ko CRAP ari umutwe udasanzwe (Special Forces ya FDLR) avuga ko ubamo ab’intoranwa mu kurasa no mu bundi buryo bw’imirwanire kandi ko banshi baba bamaze igihe mu gisirikare bararwanye ingamba nyinshi, bityo bishobora kuba bitaroroheye FARDC guhitana Gen. Mudacumura wari urinzwe n’abarwanyi bo muri CRAP.
Ati “ Nkeka ko bitoroheye FARDC guca muri humye CRAP ikabasha kwica Gen.Mudacumura. Nkurikije imirwanire ya CRAP, kwica Gen. Mudacumura rwari urugamba rukaze. Kwinjira mu birindiro ntibyari byoroshye ndetse kubsohokamo nkeka ko ari byo byari bikomeye kurushaho. Nkurikije aho haut commandement yabaga iri, habaga hari abandi basirikare benshi bayikikije mu ntera nto.”
Yakomeje agira ati “ Ntabwo ari buri wese washoboraga kujya muri CRAP kuko irinda haut commandement [abayobozi bakuru]. Habagaho CRAP za burigade zigizwe n’abantu nka 70 ubusanzwe, ariko kuri CRAP ya haut commandement babaga ari benshi kandi barwanye ingamba nyinshi.”
Avuga ko iyo waraswaga ugakomereka cyangwa ukagira ubundi bumuga bw’ingingo ubwo ari bwo bwose, wahitaga ukurwa muri uyu mutwe wa CRAP.
Ati “ Nta muntu ufite ubumuga bw’ingingo wabaga muri CRAP, ntibishoboka, iyo byabagaho, wahitaga usubizwa mu bandi basirikare basanzwe. CRAP yarwanaga aho byananiranye, abasirikare 70 buri CRAP bashoboraga guhangana n’abandi basanzwe babakubye gatatu.”
Yemeza ko nta kabuza FARDC nayo ishobora kuba yarahatakarije abasirikare bayo n’ubwo ubuyobozi bwayo ntacyo bwigeze butangaza. Ibi abishingira ku kuba FARDC yarinjiye aho Gen. Mudacumura yari ari abandi bose muri FDLR bakaza gutanga umusada (ubufasha) mu magambo ye ati ” ranforo “(reinforcement).
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Nyuma y’aho Lt Gen Mudacumura Sylvestre yiciwe, Gen. Maj. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega ni we wagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/FOCA.


