Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi

Sangiza iyi nkuru

Nkusi Deogene wahoze mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) urwanya Leta y’u Rwanda, yasobanuye uko abayobozi bakuru bawo bamaranye igihe kinini umugambi wo kumwica, bamukekaho kuba Umututsi.

Nkusi uba mu kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe, yatangarije The Chronicles ko yavukanye n’abandi bana batanu muri Rusatira mu Karere ka Huye, ariko se abimurira muri Komine Kanama muri Perefegitura ya Gisenyi Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda akomokamo, abahindurira aho bavukiye.

Icyo gihe abakomokaga mu majyepfo y’igihugu aho Kayibanda Grégoire wabaye Perezida w’u Rwanda akomoka bitwaga Abanyenduga bose bakitwa Abatutsi, abo mu majyaruguru bakitwa Abakiga cyangwa Abahutu.

Icyemezo cya se wa Nkusi cyo guhindurira abana be aho bavukiyeho mu byangombwa yagifashe mu 1973 ubwo Habyarimana yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda, icyo gihe abayobozi n’abasirikare bakomeye benshi babaga mu majyaruguru y’igihugu. Yagisobanuye ati: “Aho navukiye harahinduwe kugira ngo bigaragare ko inkomoko yanjye ari mu majyaruguru. Nta Munyenduga wagombaga kwigayo.”

Nkusi yaganirije umunyamakuru ku buryo jenoside yatangiye gukorerwa Abatutsi mu gihugu hose mu 1994 se agahigwa, ashinjwa guhinduza imyirondoro ye, akayihinduriza n’abandi Banyenduga. Uyu mubyeyi n’abahungu be babiri baje kwicwa n’Interahamwe barimo uwishwe abwirwa ko ‘Intoki ze zidasa n’iz’Umuhutu.

Yakomeje asobanura ko yahunze ubu bwicanyi ariko ageze kuri bariyeri arahagarikwa, gusa kubera ko hari umusirikare muramu we, amufasha kwambuka. Uyu ni na we bajyanye mu buhungiro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yitwaga Zaïre, aza kwisanga mu mutwe witwaje intwaro wa ALiR (Armée pour la Libération du Rwanda) utarahinduka FDLR nta yandi mahitamo.

Ariko mbere y’uko yinjira muri uyu mutwe, Nkusi avuga ko yabanje kubeshya abari bawurimo ko amaze igihe yifuza kubiyungaho ariko akazitirwa n’uko abeshyerwa ko ari Umunyenduga wihinduye Umukiga. Ubwo ngo bamwemereye kwinjira ariko akomeza kwitwa umusivili, hamwe n’abandi bari barize, bajya gukorera ku cyicaro gikuru.

Mu gihe ALiR yari imaze guhinduka FDLR mu 2000, Nkusi avuga ko yaje kwimurirwa mu ishami rishinzwe ubutasi ryari riyobowe na General Pacifique Ntawunguka uzwi nka Gen. Omega, ariko ngo utaramushiraga amakenga kuko yamwitaga Umututsi.

Mu 2018 ubwo Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru wa FDLR yicwaga n’ingabo za RDC, hateguwe amatora y’umusimbura ariko Nkusi avuga ko Gen. Omega yasabye ko atakwitabira ayo matora kuko ngo ari ‘Inyenzi’.

Ati: “Gen. Omega yanyohereje mu butumwa bwihutirwa mu nkambi iri muri Kirama. Yari yarabwiye abakomanda b’ingenzi ko ndi Inyenzi, ko atanshaka aho. Nasabye ko nagenda ku wundi munsi ariko Komanda anzanira ubutumwa ati ‘Omega yategetse ko ugenda aka kanya. Komanda akomoka i Butare, yari nkanjye.”

Yakomeje asobanura ati: “Muri FDLR ntabwo byashobokaga ko Umunyenduga azamurwa mu mapeti. Mu gihe batabaga bakwishe, bakoherezaga mu butumwa maze bakamenyesha umwanzi ugafatwa. Abakomanda benshi bafashwe muri ubwo buryo.”

Ubwo Nkusi yari yaroherejwe mu butumwa, Gen. Omega ni we watorewe gusimbura Gen. Mudacumura. Ubwo yagarukaga avuyeho, uyu mukomanda mukuru ngo yavuze ati: “Turabizi ko hari Inyenzi ziturimo. Ndashaka gukemura iki kibazo kikarangira.”

Muri FDLR habaye andi mavugurura, Nkusi ajya gukorera ku biro bya politiki bya Kazaroho muri Kivu y’Amajyaruguru biyobowe na Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor Rumuli.

Hashize amezi make ni bwo umuhuzabikorwa mu rwego rw’ubutasi yarwaye araremba, hakwirakwira ibihuha ko Nkusi ari we wamuroze akoresheje uburozi yashinjwaga kuvana mu Rwanda. Yemeza ko ibyo bihe bitari bimworoheye na gato kuko uwo mukomanda yari umuntu wa hafi wa Gen. Omega.

Yakomeje avuga ko mu gihe wa komanda yari akirembye, haje gutegurwa undi mugambi wo kumwohereza mu butumwa aho yagombaga kwicirwa, ariko aza kuwumenya, ni bwo na we yahise atorokera mu Rwanda kugira ngo akize ubuzima bwe.

Nkusi yavuze ko ubwo yari muri FDLR yanyuze mu bihe bikomeye, byatumye telefone ye inafatirwa kuko yakekwagwaho kuba umugambanyi. Ati: “Ibintu byari byakomeye, ubuzima bwanjye babushyize ku murongo. Bari bagiye kunyica. Ibyo bihe bikomeye byabaye byinshi ndi muri FDLR. Urugero ubwo nari ngikorana na Omega, umukomanda yarishwe. Baranshinje. Bafatiriye telefone yanjye ibyumweru kugira ngo barebe niba nta muntu umpamagara cyangwa unyoherereza ubutumwa. Nta muntu ukekwa wampamagaye.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
    ubwo se murumva atabeshya.
    wowe icara baguhe umugati usize margarine naho ibyo avuga nta numwe wabyemera

    1. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
      Nkusi se na Semuhanuka uvuga ukuri ninde?

    2. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
      Nkusi se na Semuhanuka uvuga ukuri ninde?

  2. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
    ubwo se murumva atabeshya.
    wowe icara baguhe umugati usize margarine naho ibyo avuga nta numwe wabyemera

  3. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
    Nubundi urasa numugambanyi kuko FDR yashatse kukwica yabikora itagombye kukoherereza abanzi bayo sigaho gucinya inkoro muze.

  4. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
    Nubundi urasa numugambanyi kuko FDR yashatse kukwica yabikora itagombye kukoherereza abanzi bayo sigaho gucinya inkoro muze.

  5. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
    Sha ayo ni amatakirangoyi! Bari kugukeka bigeze aho ukaba ugihumeka ?! Iturize humura ntacyo uzaba wageze mu Rwanda rw’amahoro ureke guhuragura ibinyoma gusa.

  6. Nkusi asobanura uko yabaye muri FDLR igihe kinini kandi yitwa Umututsi
    Sha ayo ni amatakirangoyi! Bari kugukeka bigeze aho ukaba ugihumeka ?! Iturize humura ntacyo uzaba wageze mu Rwanda rw’amahoro ureke guhuragura ibinyoma gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *