Noël Lutete Mbatshi uri mu bavuga rikijyana mu ntara ya Congo-Central, yamaze kwinjira mu mutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Noël Lutete Mbatshi asanzwe ari umuhungu wa Simon Floribert Mbatshi wahoze ari Guverineri wa Congo-Central, umudepite ndetse n’umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yakiriwe na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC/M23, ndetse ubwe yemeje ko ari mu bagize ririya huriro.
Uyu mugabo yavuze ko gusura Nangaa byari mu rwego rwo “kumugezaho amarira n’imiborogo y’urubyiruko rw’i Kinshasa, urubyiruko rwa Lualaba, urwa Haut-Katanga; urubyiruko rwa RDC.”
Mbatshi yunzemo ko mbere yo kujya mu mujyi wa Goma aho Nangaa yamwakiririye, yari yaramushishikarije kuza muri uriya mujyi mu rwego rwo kwihera ijisho ukuri kw’ibihabera.
Ku bwa Noël Mbatshi, “ubutegetsi butemewe bwa Kinshasa bwerekanye imbibi zabwo mu guha abanye-Congo ibyo bakeneye”, mu gihe AFC/M23 yayigaragaje nk’urugendo rwuzuye imyitwarire myiza kandi rwuzuye imbaraga n’ibitekerezo bishya.”
Yavuze kandi ko uyu mutwe ari umuryango uri ku murongo, uha abantu ibyifuzo kandi ugakora.
Uyu mugabo ashingiye ku byo yiboneye, yavuze ko atagomba gukomeza kugaruzwa umuheto n’ikimenyane, icyenewabo no guheza bamwe mu banye-Congo bisanzwe bikorwa na Leta ya RDC.
Nyuma yo kwinjira muri AFC/M23, Simon Mbatshi yanenze umuhungu we ku bw’icyemezo yafashe, amusaba kuva muri uriya mutwe akajya kwita ku muryango we.


