Nord Kivu:Haje undi mujenerali uje gutsinsura umutwe wa M23

Sangiza iyi nkuru

Général-major Bruno Mpezo MbeleBruno wabaye komanda w’Ingabo za Kivu y’Amajyaruguru mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa |M23 mu minsi ishize, yasimbujwe mugenzi we witwa Shora Mabondani nawe ufite ipeti rya Gen.Major.

General Mabondani yageze i Goma kuri uyu wa gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024, aho yaje nk’umuyobozi mushya w’akarere ka 34 ka gisirikare mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri kano karere byahungabangabanyijwe n’intambara ikomeje kukayogoza kuva mu myaka mirongo… ishize.

Gen.Shora Mabondani ngo yitezweho gukora ibyananiye mugenzi we Bruno Mpezo igisirikare cyashinje gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho ngo yarenze ku mabwiriza abuza abasirikare ba Congo ku rwego urwo ari rwo rwose gukorana n’uno mutwe.

Mu ijambo rye yavuze akigera ku kibuga cy’indege i Goma, uyu muyobozi mushya yavuze ko kugirango ubutumwa bugende neza, ari uko abaturage bagomba kubashyigikira babikuye ku mutima mu kwivuna M23.

Ati: “Abaturage bagomba kumenya ko tutabafite, tudashobora gutsinda mu bikorwa bya hano. Gukorana n’abaturage beza bishobora gutanga ibyiringiro byo gutsinda. Turabizera kandi turi hano kubwabo.”

Général major Shora Mabondani yagiye akora imirimo itandukanye ya gisirikare irimo no kuba komanda wa rejiyo (Region) ya 13 mu ntara ya Equateur.

Aje muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za FARDC.Ni intambara ikomeje kwagiza ibikorwa remezo mu bice bitandukanye ariko ikaba inakomeje guhitana ubuzima bw’abaturage b’abasiviri.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nord Kivu:Haje undi mujenerali uje gutsinsura umutwe wa M23
    Nawe nagende agerageze ndabona FRDC irwana intambara y’umunwa gusa kbs iyamasasu bakeneye amafunzo kweli kweli ni babihere ibiryo ba bone imbaraga z’umunwa zisumbuyeho Ndahari ndakomeza nitegere amatwi numve noneho wabona umututu wimbunda ugiye guceceka ku bwuyu mu General Mabombano ararya amabombe M23 yohereza ayamare?wabona yanditse amateka da abo bitagoye mumfashe turebe aka kazi ka Mabombano.

  2. Nord Kivu:Haje undi mujenerali uje gutsinsura umutwe wa M23
    Nawe nagende agerageze ndabona FRDC irwana intambara y’umunwa gusa kbs iyamasasu bakeneye amafunzo kweli kweli ni babihere ibiryo ba bone imbaraga z’umunwa zisumbuyeho Ndahari ndakomeza nitegere amatwi numve noneho wabona umututu wimbunda ugiye guceceka ku bwuyu mu General Mabombano ararya amabombe M23 yohereza ayamare?wabona yanditse amateka da abo bitagoye mumfashe turebe aka kazi ka Mabombano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *