Jean Bosco Nsengimana ukinira Team Benediction Ignite, avuga ko byashoboka ko Umunyarwanda yakwegukana ‘etape’ ya karindwi mu isaganwa ry’amagare ry’ u Rwanda 2022, yavuye i Nyamirambo ijya Gicumbi inyuze i Rulindo, ikaza kugaruka i Kigali kuri Mount Kigali. Nsengimana yabwiye RBA ko “agiye gukora ibishoboka byose ngo agumane umwambaro w’umukinnyi witwaye neza ahazamuka.” Yagize ati ” Iyi etape impa amahirwe kuko unkurikiye ndi kumusiga ibihe birebire n’amanota menshi. Na we ntabwo ayikeneye cyane kuko atazamuka. Amanota y’uyu munsi ndayakeneye kuko n’ejo undi ayatwaye ntabwo yantwara uyu mwambaro.” Ku kibazo niba Umunyarwanda ashobora kwegukana iyi etape irasorezwa i Kigali ingana na Km 152.6, Nsengimana ati ” Ni ugukomeza kuguma mu poroto, tukamanukana nayo muri Shyorongi noneho kuzamuka hari Abanyarwanda babishoboye, babikora.” Kugeza ubu nta Munyarwanda uregukana etape n’imwe ya Tour du Rwanda 2022 n’ubwo bamwe bitwaye neza nk’aho uwitwa Karadiyo yagiye yigaragaza aza mu myanya ya gatatu inshuro ebyiri.


