Umukongomani Héritier Nzinga Luvumbu wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, ategerejwe i Kigali aho byitezwe ko agomba kuza kongera gukinira iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.
Mu mwaka ushize Luvumbu yakiniye Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi abiri yonyine, mbere yo gutandukana na yo muri Kanama akerekeza muri Primeiro d’Agosto y’i Luanda muri Angola.
Iyi kipe isanzwe ari iy’Ingabo za Angola yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe, gusa ubwo yarangiraga muri Kanama uyu mwaka ntiyamwongerera andi.
Nta gihindutse byitezwe ko Luvumbu ahaguruka i Kinshasa saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu; mbere yo kugera i Kigali mu masaha y’igicamunsi.
Amakuru avuga ko Rayon Sports igomba kumusinyisha amasezerano y’amezi atandatu.
Uretse Héritier Luvumbu, amakuru avuga ko Rayon Sports muri Mutarama ishobora no gusinyisha umunya-Tunisia Youssef Rharb wahoze ayikinira ukomeje gusaba ubuyobozi bwayo ko bwamugarura.
Rayon Sports kandi mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi bwayo amakuru avuga ko iri mu biganiro na rutahizamu Peter Agbelevor, ku buryo nta gihindutse uyu munya-Nigeria kuri ubu ukinira Musanze FC na we ashobora kuyerekezamo.


