Ntakirutimana yasindiye Impozamarira iribwa n'umwunganira mu mategeko

Ntakirutimana wacikiye akaguru mu mpanuka arashinja umunyamategeko kumurira impozamarira

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Ntakirutima Emmanuel aratabariza umunyamategeko wamuririye miliyoni 10 yahawe n’ubwishingizi nk’impozamarira nyuma yo gukora impanuka bikarangira bamuciye akuguru.

Ntakirutimana yasindiye Impozamarira iribwa n'umwunganira mu mategeko
Ntakirutimana yasindiye Impozamarira iribwa n’umwunganira mu mategeko

Ntakirutima Emmannuel ni umusore uvuka mu murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke. Avuga ko mbere y’uko akora impanuka yari asanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mugi wa Kigali.

Nyuma yo kugongwa agacika akaguru, Ntakirutimana avuga ko yaje gushaka umunyamategeko witwa Uwizeyimana François Xavier ngo amwunganire mu rubanza yaregagamo impozamarira.

BTN yatangaje ko urwo rubanza Ntakirutimana n’umwunganira mu mategeko baje kurutsinda, nyuma umwunganira mu mategeko akajya kwishyuza miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bari batsindiye akayitwarira.

Ntakirutimana yemeza ko nyuma yo kujya kwishyuza agasanga amafaranga yarahawe umwunganira mu mategeko, yaje kongera kwitabaza inkiko aramutsinda, gusa ngo kugeza n’ubu amafaranga ye ntarayahabwa. Ku ruhande rw’umunyamategeko, Uwizeyimana François ntirushaka kugira icyo ruvuga mu itangazamakuru.

Amakuru agera kuri Bwiza.com aka kanya ni uko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yijeje Ntakirutimana ubufasha kuri iki kibazo ku buryo mu minsi mike kiri bube cyakemutse.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ntakirutimana wacikiye akaguru mu mpanuka arashinja umunyamategeko kumurira impozamarira
    Nibasanga yarayariye koko,ahite yirukanwa m,urugaga rw,abanyamategeko kuko yaba ari igisambo.

  2. Ntakirutimana wacikiye akaguru mu mpanuka arashinja umunyamategeko kumurira impozamarira
    Nibasanga yarayariye koko,ahite yirukanwa m,urugaga rw,abanyamategeko kuko yaba ari igisambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *