Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga watorotse Gereza ya Mpanga amakuru akomeje gukwirakwira ko agiye kugirwa Umuvugizi w’Ishyaka Leta y’u Rwanda ivuga ko ari umutwe w’ibyihebe , Rwanda National Congress (RNC) riyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa. Mu mpera z’icyumweru nibwo amakuru yasakaye avuga ko Ntamuhanga agiye kugirwa Umuvugizi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa. Ni nyuma y’ Ubwegure bwa Jean Paul Turayishimye bwatangajwe na Gervais Condo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa RNC mu nyandiko yashyize ahagaragara ku wa 24 Ukwakira 2019. Kimwe mu bitangazamakuru bikorera hanze y’u Rwanda cyavuganye na Ntamuhanga , ahamya ko atari umuvugizi wa RNC nk’uko byatangajwe. Ati “ Bashobora [abatangaje ko agiye kugirwa Umuvugizi wa RNC] kuba ari abasazi cyangwa banywa ibiyobyabwenge (…), twe dutandukanye na RNC. Basubire k’uwabahaye amakuru yabahamije, yabapfunyikiye ikibiribiri.” Ntamuhanga wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe. Yanahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017, nibwo Ntamuhanga yatorotse Gereza ya Nyanza; kuva icyo gihe yakunze kumvikana yigamba ko yatorotse ubutabera bw’u Rwanda. Ntamuhanga wakatiwe imyaka 25 muri Gashyantare 2015 yatorotse nyuma y’imyaka isaga ibiri ari muri gereza. Ntamuhanga yatorotse ubutabera atarasoza igihano yahawe. Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri igihano yari asigaje. Kuri ubu biravugwa ko aherereye mu gihugu cya Uganda , nubwo bitabizwi neza niba ko ariho aherereye.


