Bwiza
Kwamamaza (Sponsor)ads
ads

Bari kohereza amafaranga bya nyabyo-Abatubuzi bo kuri MoMo bahinduye umuvuno

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatatu, 30 Nzeri 2026 saa 08:00
Iminota 3 yo gusoma666 Abasomye
Bari kohereza amafaranga bya nyabyo-Abatubuzi bo kuri MoMo bahinduye umuvuno
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Mu matsinda abantu bahuriramo cyane kuri WatsApp hakomeje kumvikana abantu bataka, abandi batanga umuburo, ko abatubuzi bo kuri MoMo bahinduye uburyo bakoreshaga biba abaturage amafaranga babitse kuri konti zabo.

Ibyari bimenyerewe ni uko umutubuzi yahamagaraga uwo ashaka kwiba, akamubwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone ye, ko ashaka kumubwira imibare akanda, akayamusubiza kandi ko hari umubare runaka ari bumuhe nko kumushimira. Uwabikoraga byarangiraga acucuwe nyuma yo kumuhamagara ubutitsa, ku buryo atabona n'umwanya wo kugira uwo abwira ibiri kumubaho. Icyo gihe ayo mafaranga babaga ntayo bakoherereje mu by'ukuri, utareba ayo usigajeho, ugahita utangira gukanda imibare bakubwiye, bahitaga bakwiba bakakweza.

Hari n'undi buryo ibi bikorwa by'ubutubuzi kuri MoMo byagiye bikorwamo bitewe n'inkuru ya buri umwe n'aho aherereye burimo noneho kuguha SMS ko wakiriye amafaranga ariko ari iyo bo ubwabo biyandikiye, itavuye muri MoMo.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Abatubuzi bo kuri MoMo bahinduye umuvuno

Ubu amakuru ahari ni uko ubu abatubuzi bashobora kukohereza amafaranga kuri MoMo bya nyabyo, wanareba ukabona koko yageze kuri konti yawe, SMS ni iya nyayo. Ibi rero ntibikuraho ko batagiye kugutuburira.
Bakoherereza nka 300 Frw, kandi ubutumwa bukakwereka ko yoherejwe binyuze muri M-Money, bigatuma utekereza ko amafaranga yoherejwe mu buryo bwemewe. Nyuma yaho, baraguhamagara bakakubwira ko bayakoherereje bibeshye igihe bishyuraga umumotari. Iyo ugerageje kuyasubiza, usanga nimero yakwoherereje amafaranga itakiriho, ukabwirwa ko nta muntu uyikoresha.

Nyuma yaho, undi muntu aguhamagara kuri nimero itandukanye, akakubwira ko ahagarariye MTN, maze agatangira kuguha imibare ugomba kwinjiza muri telefoni yawe.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Iyo utuburirwa aguye mu mutego wabo agasubiza amafaranga yahawe, akinjiza imibare bamuhaye, ayo yari afite kuri MoMo bahita bayatwara.

Umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie witwa Brenda Mackenzie, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko aherutse gutekerwa umutwe muri ubu buryo bushya abatekamutwe bari gukoresha batuburira abantu. Yasabye abantu kuba maso kuko bamaze gutuburira benshi.
Yagize ati: "Nshuti zanjye, aba batekamutwe bazanye ubundi buryo bushya bwo kwiba abantu bakoresheje serivisi za MoMo.Nanjye naguye mu mutego wabo ku wa Gatandatu mu gitondo cya kare, ubwonko butarajya ku murongo neza. Basa n’abazi neza igihe cyo guhamagara abantu, cyane cyane mu gitondo cya kare, igihe umuntu aba akibyuka, ataratekereza neza kwa kundi aba agishaka gusubira kuryama. Ikibabaje ni uko banyambuye amafaranga menshi. Ni yo mpamvu mpisemo kuburira abandi.Mube maso kandi mwitondere ubu buriganya. Sinigeze ntekereza ko nanjye nshobora kugwa muri ubu buriganya."

MoMo mu butumwa bugufi ikunze koherereza abakoresha iyi serivisi, isaba ko mu gihe ibi bikubayeho ukwiriye kwanga kugira icyo ukora ku byo abatubuzi bahamagaye bavuga ko bohereje amafaranga runaka bibeshye, ntukande iyo mibare bakubwira. Isaba abantu kuba maso.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com