Bamwe mu basoje ibiganiro bya Mvura Nkuvure mu mirenge ya Bigogwe na Mukamira mu karere ka Nyabihu, bagaragaje ibyo bagezeho nyuma yo guhura nk’abagize itsinda ry’abatarebera ikibi (Inteko y’Abaturage iharanira amahoro) bagaragaza ibibazo bikwiye gukorerwa ubuvugizi ku rwego rw’akarere.
Ibibazo byinshi byagaragajwe n’iyi nteko ni ibifitanye isano n’abafunguwe barakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ukwishishanya kw’imiryango y’abarokotse Jenoside n’abayikoze; ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; gutwara inda zitateganyijwe; ihungabana; amakimbirane mu ngo n’ibindi.
Ibi bibazo byose byagaragajwe hifashishijwe isura y’igiti aho abagize inteko iharanira amahoro bagaragaje imizi y’igiti nk’imizi y’ikibazo; hanyuma igiti kikaba ikibazo kibangamiye umuryango nyarwanda; naho amashami bikaba ingaruka z’ikibazo mu gihe nta cyakorwa.
Ibi biganiro byagaragarijwemo ibi bibazo, byateguwe n’Umuryango CBS Rwanda n’abafatanyabikorwa muri gahunda y’isanamitima n’isanamibanire hagamijwe kugaragaza ibyagezweho n’Inteko y’Abaturage iharanira amahoro.
Ni muri gahunda y’umushinga “Tujyane” uterwa inkunga n’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.
Ababyitabiriye bahawe ubumenyi bwo gushakisha ibibazo, kubisesengura no kubikorera ubuvugizi.
Bucyeye Ignaciene wari uhagarariye umwe mu bafatanyabikorwa ba Tujyane Project muri uyu muhango, yagarutse ku bushobozi bw’Inteko y’Abaturage iharanira amahoro mu gukora ubuvugizi.
Yavuze ko iyi nteko yahawe ubumenyi n’ubushobozi bwo gusesengura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda, cyane cyane aho batuye, ndetse no gukorera ubuvugizi ibibazo by’ingorabahizi.
Ati: “Aba mubona ubu ni abadepite, bakaba abubatsi b’amahoro biyemeje kutarebera ikibi. Batojwe gusesengura ibibazo bakabicukumbura maze aho kwica gitera bakica ikibimutera.”
Bucyeye yasezeranyije abafatanyabikorwa ko ahereye ku bwitange bw’abubatsi b’amahoro, nta kabuza ibibazo byose byajyaga ku murenge bizagabanuka bivuye kuri 50 bikagerea kuri 2 gusa.
Umwe mu bitabiriye urugendo rwa Mvura Nkuvure kandi akitabira n’amahugurwa yo gukora ubusesenguzi n’ubuvugizi ku bibazo by’umuryango, Hitimana Emmanuel, avuga ko gusesengura ikibazo hifashishijwe igiti byatumye barushaho kwita cyane ku mizi y’ibibazo, kandi nabo bakarushaho kumva neza uruhare rwabo.
Hitimana avuga ko intambwe ya mbere ari ukukora ubuvugizi kandi ko kuba bararangije kubukora ku murenge no kukarere bakaba basoje, ko ikigiye gukurikira ari ukurushaho gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo gukemura ibibazo bigende neza.
Umuyobozi wa Mvura Nkuvure, madamu Nzaramba Lucie, agaragaza akamaro k’ubufatanye mu rugendo rwo kubaka amahoro.
Ati: “Aba bubatsi b’amahoro ni abashakashatsi, uwafata igiti bagaragaje agahitamo ikibazo kimwe agashaka kugikemura byatwara igihe. Haracyakenewe rero ubufatanye kugira ngo ibibazo byagaragajwe hano bizakemuke.”
Yunzemo ati: “Abagize iyi nteko ni abavugizi b’abaturage mu kubaka amahoro, ni ukubatera ingabo mu bitugu.”
Nsengiyumva Jean Claude ushinzwe ishami ry’Imiyoborere ku karere ka Nyabihu, na we yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu komora ibikomere, isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.
Ati: “Muduhaye imbaraga, tuzakomerezaho.”
Nsengiyumva yabivugiraga ko Inteko y’abaturage iharanira amahoro yitabiriye Mvura Nkuvure igatanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge; nyuma igahabwa n’amahugurwa mu gushaka igisubizo cy’ibibazo byinshi bidindiza iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.
Yasabye Inteko y’abaturage iharanira amahoro kumanuka ikegera imiryango bagakomeza gutanga umusanzu no mu isanamibanire mu miryango yugarijwe n’amakimbirane.



4 Responses
Ubufaransa: Bucyibaruta yitabye urukiko yicaye mu kagare
Iki ni kimwe mu bintu bikwiye kubuza abantu kugira nabi.Twese turasaza,tukarwara kandi tugapfa.Kuki wakica umuntu kandi nawe ejo uzapfa?Kandi uzi neza ko imana yaturemye itubuza kwica,kwiba,gusambana,amanyanga,etc…?Ikirenze ibyo,ivuga ko abantu bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Tujye duharanira gukora ibyiza gusa.Nitwanga,nta kabuza bizatugiraho ingaruka.
Ubufaransa: Bucyibaruta yitabye urukiko yicaye mu kagare
Iki ni kimwe mu bintu bikwiye kubuza abantu kugira nabi.Twese turasaza,tukarwara kandi tugapfa.Kuki wakica umuntu kandi nawe ejo uzapfa?Kandi uzi neza ko imana yaturemye itubuza kwica,kwiba,gusambana,amanyanga,etc…?Ikirenze ibyo,ivuga ko abantu bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.Tujye duharanira gukora ibyiza gusa.Nitwanga,nta kabuza bizatugiraho ingaruka.
Ubufaransa: Bucyibaruta yitabye urukiko yicaye mu kagare
Yewe wowe witwa Cyarwa, ibyo uvuga ni ukuri rwose, yibaye buri wese yamenyaga icyo kintu, buri wese uhemukira Umunyarwanda yicare azi neza urumutegereje,ijuru rigiye gutabara vuba cyane!!!
Ubufaransa: Bucyibaruta yitabye urukiko yicaye mu kagare
Yewe wowe witwa Cyarwa, ibyo uvuga ni ukuri rwose, yibaye buri wese yamenyaga icyo kintu, buri wese uhemukira Umunyarwanda yicare azi neza urumutegereje,ijuru rigiye gutabara vuba cyane!!!