Nyabihu: inyamaswa ikekwaho kujujubya aborozi ibarira amatungo yishwe

Sangiza iyi nkuru

Inyamaswa yo mu bwoko bw’imbwebwe bikekwa ko ari yo yari imaze igihe irya amatungo y’aborozi bo mu karere ka Nyabihu baturiye Parike ya Gishwati-Mukura, yishwe kuri uyu wa Gatanu.

Amafoto y’iyi nyamaswa yashyizwe kuri Twitter bwa mbere na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey.

Minisitiri Gatabazi ni umwe mu bari batabajwe n’aborozi bo mu Gishwati basaba ko bakizwa inyamaswa idasanzwe bavugaga ko igiye kubamaraho imitavu n’inyana zabo zikuze.

Ikibazo cy’iyi nyamaswa ku wa Gatatu cyari cyahagurukije inzego zirimo Intara y’Uburengerazuba, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ndetse na Polisi, mu nama yari igamije kurebera hamwe uko cyakemuka.

Umwe mu myanzuro y’iriya nama wavugaga ko “RDB igomba kumenya inyamaswa yica amatungo y’abaturage bakayifatira umwanzuro wo kuyijyanama muri Parke zizitiye cyangwa bakareba ikindi cyakorwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, kuri Twitter yari yavuze ko bibaye ngombwa iriya nyamaswa yanaraswa aho kugira ngo ikomeje kujujubya abaturage.

Yasubije uwitwa Ngabo Karegeya ati: “Icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe.”

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo inzego zirimo RDF na Polisi zakoze igikorwa cyo guhiga iriya nyamaswa hifashishijwe imbwa zatojwe mbere yo kuyica.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko hagishakishwa niba nta yindi nyamaswa yaba ari yo yariye amatungo ya bariya baturage kugira ngo yicwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyabihu: inyamaswa ikekwaho kujujubya aborozi ibarira amatungo yishwe
    Pauvre ministre, iriya nyamaswa yagombaga guterwa ikinya ikajyanwa muri parike

  2. Nyabihu: inyamaswa ikekwaho kujujubya aborozi ibarira amatungo yishwe
    Pauvre ministre, iriya nyamaswa yagombaga guterwa ikinya ikajyanwa muri parike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *