Nyabihu: Umusore arakekwaho gutera inda umukobwa w’imyaka 17 agatorokera i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa (amazina ye yagizwe ibanga) wo mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, avuga ko umuhungu witwa Mugiraneza Gasore yamuteye inda afite imyaka 17, ubu akaba yidegembya ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa afashe umwana mu ntoki, bigaragara ko atabayeho mu buzima bwiza, ati “ Twarakundanaga ubwo nari mfite imyaka 17, niga mu wa Kabiri segonderi, turi mu gace kamwe antera inda nyuma aranyihakana kuko yumvise ngo nabyaye ahita atoroka ajya i Gisenyi. Nta bufasha ampa, yanze kumwiyandikaho mu irangamimerere, ninjye yanditsweho gusa. Kuva nabyara sindongera kumubonaho kandi nanjye nta bushobozi nifitiye.”

Akomeza agira ati “  Ubu ni ababyeyi bandwanaho najye nta bushobozi mfite kuko nta kazi ngira, ni ukugerageza nabo nta bushobozi bafite. Nzamurera njyenyine kuko mbona ntacyo nabikoraho. Niba hari igishoboka bakora ni ugushakisha Mugiraneza akamfasha kurera.”

Uyu mukobwa avuga ko mu Kagari ka Rurembo nta bufasha bahabwa abana babyariye iwabo, agasaba ubuyobozi ko yafashwa akiga imyuga nibura akazajya abona icyatunga umwana. Avuga ko yakwiga nko kudoda.

Ubuyobozi muri ako gace bwatangarije BWIZA ko nta bufasha budasanzwe, bwihariye buhabwa abakobwa babyariye iwabo. Bwemeje ko uyu mukobwa yatewe inda ataruzuza imyaka, uwayimuteye aburirwa irengero bikavugwa ko ari i Gisenyi.

Mu Rwanda inda ziterwa abakobwa batagejeje imyaka 18 zikomeza kwiyongera umwaka ku wundi, ariko benshi muri abo bakobwa bahitamo kubyihererana mu miryango yabo ntibabigeze mu nzego z’ubutabera.

Benshi mu bazibatera bahitamo gucikira mu bindi bice by’igihugu no hanze yacyo; ibi bigateza ubukene imiryango yabo.

Abana bavutse muri ubwo buryo nabo bavutswa uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi, ibi bigatuma umwana akurira mu buzima burimo uruhuri rw’ibibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *