Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu ku magare Nyabugogo ahazwi nka Discentre barataka ibibazo bitandukanye barimo kugenda bahura nabyo muri iki gihe cya Covid-19 nko kubura abakiriya, guhohoterwa n’abanyerondo, abashinzwe umutekano babashinzwe, ibikoresho basabwe kuba bafite bakishyura bakaba batarabibona n’ibindi.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza TV yageraga aha, yasanze amagare amwe n’amwe ari gufatwa n’abashinzwe umutekano abaza impamvu.
Uwitwa Tuyizere ukora akazi k’ubunyonzi yavuze ko baba baparitse ahantu bakabwirwa ko aho baparitse hatemewe.
Ati: “Twebwe tuba duparitse ahantu bakaza bakavuga ngo ntabwo ahangaha duparitse hemewe…..noneho barangiza bakavuga ngo twarigometse turashaka kurwana barangiza bagahamagara abapolisi no ku murenge bakaza bakadufata bakanadufunga.”
Uyu yakomeje agaragaza bimwe mu bibazo bahura nabyo bibangamira akazi kabo birimo kwakwa ruswa nk’iyo bazi ko ugeze muri aka kazi vuba, waba utabikoze bagatangira kukugendaho.
Agaragaza n’ikibazo cy’abashinzwe umutekano babo, bashinzwe kubashyira ku murongo usanga rimwe na rimwe ubwabo batari ku murongo nko kuba nta makarita y’akazi baba bafite cyangwa batambaye impuzankano ibaranga.
Ababayobora iyo bagejejweho iki kibazo cyo gufatirwa amagare ngo nabo ntacyo babasubiza ahubwo birwanaho kugirango bayasubizwe.
Umwe muri bo ati: “Nabo nta kintu badusubiza nyine. Barayajyana nk’uko, ntiwanababwira uti mudufashe mujye kuyatugomboreza wirwanaho ugatanga 10,000frw. Kandi urumva kuyabona biba ari ikibazo, wanyongera 1,000 ufite igare rya boss uverisa, ubwo ngubwo koko ibyo bihumbi 10 byazava he?”
Ni mu gihe avuga ko iyo muntu yakoze neza ku munsi atarenza amafaranga 2,000frw.
Kuwa 25 Nzeri 2020 nibwo inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika yemeje ko isubukurwa ry’ingendo zihuza Intara n’umujyi wa Kigali ku modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ariko n’abatwara abantu ku magare mu buryo bw’ubucuruzi barakomorerwa.
Aba batwara abagenzi ku magare basabwe gukoresha ingofero zabugenewe (casques) mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagenzi na bo ubwabo ingaruka zaterwa n’impanuka.
Kuva ibi byasabwa ariko, aba banyonzi ba Nyabugogo bavuga ko batanze amafaranga basabwe kugirango bahabwe izi ngofero ariko bategereje bagaheba.
Umwe muri bo ati: “Twatanze amafaranga menshi cyane ya kasike (casque) cyakoze ni igihumbi twagiye dutanga batubwira ko andi tuzayatanga. Barimo barazikora ahari ntibaraziduha…perezida wacu atubwira ko ziri hafi kuza.”

Uhagarariye abashinzwe umutekano bashinzwe abanyonzi yabwiye Bwiza TV ko iyo hagize umunyonzi urenga ku mabwiriza akarenga nko kuri feu rouge ya Discentre asubizwa inyuma ariko iyo yanze kubahiriza amabwiriza acibwa amande y’amafaranga 1000frw. Amabwiriza akaba avuga ko nta gare rivuye ku Giti cy’Inyoni ryemerewe kurenga izi feu rouge.
Gatera Jean de Dieu, Umuyobozi w’abanyonzi bibumbiye muri koperative KICOTAVEMO, ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, yagize ati: “Twagiranye inama n’ubuyobozi batwereka parikingi hano ku kiraro cy’abasirikare kuri Discentre. Ni ukuvuga ngo igare rivuye Giti cy’inyoni rigomba kugarukira hano kuri feu rouge za Discentre. Irivuye mu Gatsata rikagarukira ku kiraro cyo mu Gatsata, risubira mu Gatsata.”
Ku kibazo kijyanye n’abanyonzi bavuga ko hari igihe abanyerondo bajya babafatira amagare bakayajyana kandi baparitse aho bafitiye uburenganzira bwo guparika, Gatera avuga ko icyo kibazo koko bajya bahura nacyo bitewe no kumva ibintu nabi.
Ati: “Icyo kibazo dukunda guhura nacyo. Hari nk’ukuntu abanyerondo baza gufata amagare, ni ukuvuga ngo iyo babahaye ‘order’ yo kuza gufata amagare, bafata iryo babonye ryose. Ari uri mu ikosa bakamufata ari na wa wundi utari mu ikosa wubahirije amabwiriza bakamufata.”

Gatera Jean de Dieu
Yongeyeho ko iki kibazo iyo bakiganiriye n’ubuyobozi bw’umurenge buba bwatumye aba banyerondo buvuga ko abanyonzi baba barenze amabwiriza ariko nyamara hari aba bafashwe mu buryo budasobanutse.
Ku kibazo cya casques yagize ati: “Ibyo ngibyo twakoranye inama baradutumije Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Dukorana inama, ko umunyonzi agomba kuba afite Casque, afite ijire (gilet), afite itara ndangacyerekezo…ariko kugeza uyu munsi amafaranga badusabye gutanga twarayatanze, baciye mu makoperative dusinyanya amasezerano ko ayo mafaranga abanyamuryango bayatanze.”
Yongeyeho ko ariko kugeza uyu munsi bagikorera mu kajagari kuko bagitegereje ibyo bikoresho na n’ubu bitarabageraho.
Umva ikiganiro uko cyakabaye hano hasi


