Abagore babiri bishwe barashwe mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare.
Amakuru avuga ko aba bombi barashwe n’abasirikare bari kuri “Patrouille muri ako gace.
Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’abasirikare aho guhagarara babatera amabuye.
Iyi nkuru ivuga ko bariya bantu ngo barwanyije abasirikare, bakabarasa.
Nyuma yo kubarasa ngo baje gusanga bari bikoreye inzoga zitemewe mu Rwanda, zirimo kanyanga n’izitwa African jin amakarito atandatu.
Biravugwa ko bariya bagore bari bikoreye inzoga bishoboka ko bari bazivanye hakurya muri Uganda.
Kuri ubu imirambo yabo yagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare.
Umuseke wahamageye kuri telefoni Mayor w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian ntiyahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru, atubwiye ko ari mu nama ko nyuma y’amasaha abiri twakongera kumuhamagara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha ntiyafatabye telefoni cyangwa ngo asubize ubutumwa bugufi yandikiwe.
Byinshi kuri iyi nkuru, Bwiza.com iraza kubikurikirana.

2 Responses
Nyagatare: Abagore babiri bishwe barashwe
Reta ishinzwe gucunga umutekano wabaturage ntago ishinzwe kuwuhungabanya, abakoze amakosa bakajyanwa imbere yinkiko niba bishwe rero ndakeka ko batabakosoye abaturage ni umutungo wigihugu ibyo nibyo kwamaganwa! Ubwo abo twita incabwenge batumariye iki? Abarinda ubusugire bwigihugu c ubwo bari kuburinda cyangwa abo bagore bari bitwaje intwaro? Iyo urwanye numuntu ukamukubita atagusubiza nawe bigutera isoni nikimwaro, abo barashe abo bagore ni abanzi bigihugu, IImpfubyi abo babyeyi basize mukomeze kwihangana ,binteye kwibaza abo bana nibakura ababyeyi babo bishwe muri ubwo buryo ko bazishimira igikorwa RDF Yakoze?