Kuwa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera Umwana, mu Karere ka Nyagatare, ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bwashyizeho uburyo buzatuma abana bakurwa mu mihanda bakarerererwa mu miryango kandi hagashyirwa imbaraga mu gukumira ibituma abana bajya mu buzererezi.
Nyuma yo gutangiza ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera Umwana mu Murenge wa Nyagatare, abayobozi barimo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Dr Nyirahabimana Jeanne, n’inzego z’umutekano mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abafatanyabikorwa b’ako karere basuye abana 19 babaga mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare bajyanwe kugira ngo baganirizwe, baganira nabo ndetse babamenyesha ko bashyizwe ahantu kugira ngo bafashwe gusubizwa kurererwa mu miryango.
Abana bahawe umwanya kugira ngo bagaragaze impamvu zatumye bajya mu muhanda, babwiye abayobozi ko imibanire mibi mu miryango yabo no gutandukana kw’abashakanye biza ku isonga mu bituma abana bava mu ngo bakajya mu buzererezi.

Umwe mu bana yavuze ko ababyeyi be, bamaze gutandukana, nyina yagiye gutura mu Gihugu cya Uganda mu gihe ise yashatse undi mugore wanze kubana n’abana umugabo we yabyaranye na mukeba we. Uwo mwana yavuze ko yabuze aho yerekeza ahitamo kujya kuba mu muhanda .
Undi mwana yavuze ko ababyeyi batandukanye akajya kuba kwa nyirakuru ariko akahava biturutse kuri nyirasenge wavugaga ko uwo mwana natava muri urwo rugo nawe agomba kuruvamo akagenda kandi ariwe wari atunze nyina. Uwo mwana avuga ko byatumye ajya kuba mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yabwiye itangazamakuru ko muri aka karere, abana baba mu muhanda atari benshi ariko ko hafashwe ingamba zo gukura abana mu muhanda ndetse no gukumira ibyatuma abana bajya mu muhanda.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga twakoze ni uburyo bwo kurengera umwana mu buryo bugari, hari aho usanga umwana ari ahantu atakabaye ari, yaba abana babiri, yaba umwe nta mwana ukwiriye kuba mu muhanda. Aba twazanye, ni uburyo bwo kubaganiriza, tukamenya ibibazo byabo. Buri mwana turahamagaza umubyeyi we tuganire noneho abana basubizwe kurererwa mu miryango.”

Meya Gasana yakomeje: “Ibindi twabonye dutekerezaho, kuki umwana ajya mu isoko kandi hari komite y’isoko ikabyemera, cyangwa akajya kwaka akazi ku munyamuryango wa Koperative ifite abayobozi bayobora
amasoko n’abayobora amakoperative nabo tuzaganira nabo, ku buryo abana batongera kujya mu masoko cyangwa ahakorerwa ibindi bikorwa mu gihe bakabaye bari ku mashuri .”
Ubu bukangurambaga bwateguwe hashingiwe kuri gahunda ya Leta y’uko abana bose bagomba kugira uburenganzira bwo kubaho, kugira icumbi, kubona amafunguro, kwiga, kugira ubuzima bwiza no kugira uburenganzira ku mibereho myiza.

Ubukangurambaga bw’iminsi 20 bwo Kurinda no kurengera Umwana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake ejo heza turengera umwana” bugamije kandi gusobanurira ababyeyi uruhare n’inshingano bafite mu kwita ku bana. Iminsi 8 muri 20, mu mirenge yo mu Karere ka Nyagatare hazabera ibikorwa byo kureba abana batitabwaho ndetse harebwe n’ingorane bahura nazo zishobora gutuma batarererwa mu miryango.
Abana bafite ababyeyi, bazatumizwa baganirizwe ndetse basubizwe abana babo babaga mu muhanda, abana badafite imiryango bo bazahabwa ba marayika murinzi.
Abana 19 babaga mu muhanda mu Mujyi wa Nyagatare bose ni abahungu bari hagati y’imyaka 8 na 15 kandi abenshi bavuga ko imibanire mibi mu miryango no gutandukana kw’abashakanye ariyo ntandaro yo kuba mu buzima bwo mu muhanda.
Inkuru ya Justin Ngabonziza/Rwamagana


