Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, inama n’amahugurwa by’abarwanashyaka ba Green Party byakomereje mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abarwanashyaka ku rwego rw’akarere bahuguwe kugira ngo bazabashe guhugura abandi ku rwego rw’imirenge.
Mu gutangiza aya mahugurwa, Muyoboke Samuel, Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Iburasirazuba, yasabye abarwanashyaka
kwirinda imyitwarire mibi, irimo gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, by’umwihariko, yasabye abatuye mu duce twegereye imipaka kugira uruhare mu gukumira ibyo bikorwa, batanga amakuru ku nzego zibishinzwe.
Ibi bije mu gihe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko umubare w’abagana ibigo nderabuzima kubera ingaruka z’inzoga z’ibyuma wagabanutseho 80% mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Aya mahugurwa amaze iminsi ibiri akorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba. Ku munsi wa mbere, hahuguwe abarwanashyaka bo mu Karere ka Kayonza, mu gihe ku munsi wa kabiri amahugurwa yakomereje mu Karere ka Nyagatare.
Intego y’aya mahugurwa ni ugukomeza kubaka ubushobozi bw’abarwanashyaka, kugira ngo bashobore gusobanurira abandi gahunda zitandukanye no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.


