Bwiza

Nyamabondo yarezwe muri RIB

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 11 Ugushyingo 2026 saa 18:00
Nyamabondo yarezwe muri RIB

211850

Umugore w'umunyarwenya Manirakiza Placide uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka 'Nyamabondo', yatangaje ko yagiye kumurega mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kumushinja kumupatanisha abantu bakamukubita.

Uyu mugore yemeje ayo makuru biciye mu butumwa bw'amashusho yashyize ku rubuga rwa TikTok.

Muri aya mashusho, umugore wa Nyamabondo yumvikana agira ati: "Guys murebe mvuye gutanga ikirego kuri RIB, Nyamabondo arampatanishije, murumuna we murebe ukuntu angize, noneho mwibaze ukuntu nari mpetse umwana, ni we yashakaga gukubita nkajya mwitambikira. Abantu bari bahari ba hariya muri karitsiye atuyemo bose babibonye."

Muri aya mashusho, umugore wa Nyamabondo wari uhagaze imbere y'icyapa cya Sitasiyo ya RIB ya Kimisagara ho mu karere ka Nyarugenge agaragara yabyimbiwe itama rimwe.

Uyu mugore wavuganaga ikiniga yagaragaje ko yahohotewe nyuma y'ikiganiro yakoze avuga ku buzima bwe.

Yunzemo ati: "Guhera nashakana na Nyamabondo nkora ajyana avidura, ntazi ikintu amafaranga ayakoresha. Ikintu nzize muri aka kanya ni ikiganiro nakoze mvuga ukuntu mbayeho n'ubuzima mbayemo."

Uyu mugore yashimangiye ko "Nyamabondo afite ibyaha byinshi", ndetse akaba amukandamiza yungamo ko nibamufunga azaruhuka.

Nyamabondo yarezwe muri RIB mu gihe na we yaherukaga gushyira hanze amashusho avuga ko umugore we yamwise "igisebo", anamushinja ko yamaze kumwirukana iwe.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.