Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru yasezereye by’agateganyo Kayigamba Valens wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma, kubera icyaha yakoze cyo gukubita umukecuru Nyirabititaweho Anastasia w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri akabakomeretsa, n’ikindi cyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya “guma mu rugo” yo kwirinda Coronavirus.

Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François abivuga, ku wa 24 Mata mu gitondo, yahawe amakuru n’abaturage ko hari Umuyobozi w’Akagari ka Nyamirama, mu murenge wa Ngoma, wafashe ikivunge cy’abaturage bo mu kagari ayobora akabajyana guhohotera abandi baturage.

Meya Habitegeko yagize ati: “Nyuma yo kubona ayo makuru, njyewe ubwanjye nigiriyeyo. Nsanga umukecuru n’abakobwa be bakubiswe, bafite ibibyimba ku mubiri, batabasha no kwicara. Twafashe Gitifu Kayigamba, mpamagara inzego z’umutekano ndamuzishyikirza. Nyuma y’aho, Komite Nyobozi y’Akarere yafashe icyemezo cyo kumuhagarika mu kazi. Icyo cyemezo kimenyeshwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).”

Meya Habitegeko avuga ko umuyobozi wese uzahohotera abaturage atazihanganirwa. Yagize ati: “Ubuyobozi turi maso. N’ubwo nta muryango ubura ikigoryi, ntituzihanganira umuntu wese uhohotera abaturage.”

Twibutse ko Gitifu Kayigamba yakubise Mukecuru Nyirabititaweho ku itariki ya 23 Mata, amuziza ko hari abaturage bamukekagaho amarozi. Magingo aya, uyu Gitifu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo
    uwo muyobozi agomba guhanwa

  2. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo
    uwo muyobozi agomba guhanwa

  3. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo
    Tubashimira ubuvugizi mukorera anaturage cyanecyane abakarere ka kamonyi,aliko muzatuvuganire kko mumurenge was gacurabwenge,akagali ka nkingo,dasso waho witwa eustach ninkeragutabara yitwa budodori abacuruzi baraturembeje kko baduca imisoro iruta iya RRA bakagabana na gitif wabyanga bakagushakira ibyaha mpaka bagucishije amande bakanagufungura twabuze uturenganura kko gituf wumurenge iyo ugiye kumubwira usanga baramugutamitse agahita agutuka mutanavuganye rwose twabuze uko tubigenze bsturaza amajoro ngo baradufunga washobanirwa ukayabaha 5000frs by a buri was gatanu tuzayavanahe mutuvuganire badutabare.

  4. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo
    Tubashimira ubuvugizi mukorera anaturage cyanecyane abakarere ka kamonyi,aliko muzatuvuganire kko mumurenge was gacurabwenge,akagali ka nkingo,dasso waho witwa eustach ninkeragutabara yitwa budodori abacuruzi baraturembeje kko baduca imisoro iruta iya RRA bakagabana na gitif wabyanga bakagushakira ibyaha mpaka bagucishije amande bakanagufungura twabuze uturenganura kko gituf wumurenge iyo ugiye kumubwira usanga baramugutamitse agahita agutuka mutanavuganye rwose twabuze uko tubigenze bsturaza amajoro ngo baradufunga washobanirwa ukayabaha 5000frs by a buri was gatanu tuzayavanahe mutuvuganire badutabare.

  5. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo
    Uwo mugabo nahanwekukontacaha yafatanye uwo mukecuru ikindi ayo marozi yamenye gute ko ayafise ahubwo nawe uworaba neza wosanga nawe ariwe abufise kandi akwiye guhanwa kuko yari kumukingira none yaciye amwica

  6. Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo
    Uwo mugabo nahanwekukontacaha yafatanye uwo mukecuru ikindi ayo marozi yamenye gute ko ayafise ahubwo nawe uworaba neza wosanga nawe ariwe abufise kandi akwiye guhanwa kuko yari kumukingira none yaciye amwica

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *