Abahinzi basaga 330 bahinga mu gishanga cya Rwoganyoni mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, bahuriye muri koperative “Jya mbere muhinzi”, bavuga ko batumva ukuntu Koperative yabo iri kubasaba amafaranga yo kugura imbuto y’ibirayi kandi ntayo bafite kuko bataragurisha umusaruro wabo w’ibigori.
Museruka Venuste, ni umunyamuryango utuye mu kagari ka Mubuga. Avuga ko yarangije guhinga akabura imbuto. Yagize ati “Koperative iradusaba amafaranga y’imbuto. Ntibashobora kutuguriza ngo nta mafaranga bafite. Hari abayatanze. Jye ntayo mfite kuko umusaruro wanjye w’ibigori utaragurwa.”
Undi munyamuryango utarashatse ko amazina ye amenyekana yagize ati: “Uyu munsi ntituzi impamvu batatugurira umusaruro w’ibigori ngo tubone amafaranga yo kugura imbuto y’ibirayi. Bansabye amafaranga ariko ntayo mfite. Ni hagati ya 80,000 na 100,000 Frw kuri bloc imwe.”
Perezida w’iyi koperative, Bizumuremyi Jean Claude, yasubije ati: “Imbuto turi kuzigura. Twasabye ko umunyamuryango wabona amafaranga yatanga make ku bushobozi bwe. Ariko utarayatanze ntagire impungenge. Imbuto y’ibirayi azayibona kandi n’umusaruro w’ibigori Koperative izawumugurira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko ibyo bintu bitumvikaka . Yagize ati: “Koperative imaze iki se? Niba abahinzi bataragurisha umusaruro w’ibigori, Koperative yakagombye kubaguriza bakabona imbuto y’ibirayi bagatera. Turavugana n’ubuyobozi bwa Koperative tumenye impamvu .”
Koperative “Jya mbere muhinzi” igizwe n’abanyamuryango basaga 330. Inyubako ikoreramo ni inkunga ya Leta ya Koreya. Yatwaye miliyoni 700 (700,000,000 Frw. Imashini zisya ibigori zifite agaciro gasaga mililyoni 45 (45,000,000 Frw). Nayo ni inkunga ya Leta ya Koleya. Igishanga bahingamo gifite hegitari zisaga 40.

