Umugabo w’imyaka 40 witwaga Mwendangabo Alphonse, wari utuye mu mudugudu wa Sekera, akagari ka Uwacyiza, umurenge wa Muganza, akarere ka Nyaruguru, yiyahuye yishyize ku kagozi nyuma yo kwica umugore we witwaga Mukamurenzi, amutemye ijosi no ku gitsina.
Uyu mugabo yatemye kandi n’umwana we w’imyaka 5 ariko uyu mwana ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Nk’uko abaturanyi babivuga, aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa 1 rishyira uwa 2 Mutarama 2023.
Abaturanyi bavuga ko uyu muryango wari usanzwe urimo amakimbirane amaze igihe kirekire aho umugabo n’umugore bashinjanyaga gucana inyuma.
Uwitonze umwe mu baturanyi babo yagize ati: “Bari basanzwe bafite amakimbirane bashinjanya gucana inyuma. Muri iryo joro abaturanyi bahurujwe n’induru y’abana babo bari bakingiranye mu cyumba. Basanze umugaho mu cyumba bararagamo amanitse mu kagozi yapfuye. Umugore yatemaguwe ariko atarashiramo akuka. Yapfiriye kwa muganga.”
Umukozi w’akagari ka Uwicyiza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (SEDO), Nyirantegeyimana Violette, avuga ko basanze umugore yatemaguwe naho umugabo amanitse mu kagozi mu cyumba bararamo yapfuye.
Nyirantegeyimana yagize ati: “Yamutemye ijosi no mu myanya y’ibanga.Yamwishe urubozo. Ambulance yamujyanye atarahwana agwa kwa muganga. Umugabo yari amanitse mu mugozi yapfuye. ”
Uyu muyobozi yongeraho ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane kuko umugabo yigeze no gufungwa azira guhohotera umugore. Nyuma ngo haje gutangwa imbabazi, ararekurwa asubira mu rugo.
Ati: “Bari bafite amakimbirane amaze igihe. Umugabo yigeze gufungwa, umugore yamureze kumuhohotera. Nyuma haba ubwumvikane no gutanga imbabazi, umugabo asubira mu rugo. Umugore yamushinjaga kumuca inyuma n’umugabo nawe akabimushinja.”
Ku by’umwana watemwe mu mutwe, Nyirantegeyimana avuga ko nta wamenya niba umugabo yarashakaga kumwica cyangwa niba umugore yaramukinze, umupanga ukamukoraho.
Ati: “Ni umwana muto wiga mu ishuri ry’inshuke. Nta wamenya niba umugabo yarashakaga kumwica cyangwa niba ari umugore wamukinze kuko bararanaga.”
Umwana ubu ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Butate (CHUB).
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Tuyishime Anicet, na we yemeje iby’ayo mahano. Ati: “Yego byarabaye. Ni umugabo wishe umugore we arangije na we ariyahura. Bashyinguwe ku wa 3 Mutarama 2023.”
Mwendangabo agiye agize imfubyi abana be batatu barimo urwariye muri CHUB.



3 Responses
Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemye ijosi n’imyanya y’ibanga
Arikose ntanisoni ngwamakimbirane munabizi yo mubatandukanyase rwose mworoshye Devorce bayobizi rwose
Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemye ijosi n’imyanya y’ibanga
UWO MUGORE.YARAFITE.ABANA BANGAHE ?
Nyaruguru: Umugabo yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amutemye ijosi n’imyanya y’ibanga
Ibyo bintu ni,nkuru ibabaje ku,muryango nya,Rwanda.