Umusore witwa Nkurunziza Bosco ufite imyaka 18 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Ntanda, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, akaba yari umukozi wo mu rugo, yafashwe n’abaturage ashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Rusenge, kubera ko akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7 wo mu rugo yakoragamo.
Amakuru y’ihohoterwa ry’umwana akaba yatanzwe n’ababyeyi b’umwana.
Kuri telefone igendanwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Speciose Muhimpundu yabwiye Bwiza.com ko uwo musore yafashwe akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), sitatiyo ya Kibeho, kugira ngo rukore iperereza ryimbitse kuri icyo cyaha. Naho umwana yoherejwe kwa muganga ngo apimwe.
Itegeko nr 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 mu ngingo yaryo ya 133, ivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


